Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Trending News Umutekano

Iran irabona igisirikare cy’ibihugu byo muri EU mu ishusho y’imitwe y’iterabwoba

Inteko ishinga amategeko ya Iran yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye cyo gushyira igisirikare cy’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu cyiciro cy’imitwe y’iterabwoba, mu rwego rwo kwihimura ku cyemezo giherutse gufatwa n’u Burayi cyibasira Iran.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, wavuze ko u Burayi bwafashe umwanzuro utesha agaciro inyungu z’abaturage babwo, bugakurikiza amabwiriza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwanzuro wa Iran uje nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uherutse gutangaza ko ushyize umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), ugize igisirikare cya Iran, ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. IRGC ifite inshingano zihariye zo kurinda ubutegetsi bwa Kiyisilamu muri Iran, ikagira n’imikorere yihariye itandukanye n’iy’igisirikare gisanzwe cy’igihugu.

Iran yatangaje ko icyemezo cyafashwe n’u Burayi kigamije gushimisha Amerika no kuyigusha neza, cyane cyane mu rwego rwo kuyisaba kwisubiraho ku cyemezo cyayo kijyanye no kwigarurira ikirwa cya Greenland, nk’uko byavuzwe n’abayobozi bayo.

Ku rundi ruhande, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko gushyira IRGC ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba byatewe n’uruhare uwo mutwe wagize mu guhagarika no kwica Abanya-Iran bagaragambyaga mu minsi ishize, bigaragambyaga basaba ibisubizo ku bibazo bikomeye by’ubukungu byugarije igihugu.

U Burayi bwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu byari bisanzwe bifata IRGC nk’umutwe w’iterabwoba, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, Canada, Australia, Arabie Saudite na Bahrain.

Iyi ntambara y’amagambo n’ibyemezo hagati ya Iran n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igaragaza uko umubano w’impande zombi ukomeje kuzamo umwuka mubi, ibintu bishobora kurushaho gukaza umurego w’umutekano n’imibanire ya dipolomasi ku rwego mpuzamahanga.

Related posts

DRC: Guhohotera Abanyamulenge bikomeje gufata indi ntera muri Kivu y’Amajyepfo.

KALISA

RDF yatangaje amazina y’abarwanyi ba FDLR bazanye na Général Gakwerere.

N. FLAVIEN

Umwarimu wo muri Kaminuza akurikiranyweho gusambanya abana

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777