Amizero
Amakuru Hanze Politike Umutekano

Burundi: RED Tabara yagabye igitero mu nkengero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura.

Ubinyujije mu butumwa bwo kuri Twitter, umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Burundi wa RED Tabara uvuga ko warashe “ibisasu byinshi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura” ahagana saa tanu z’ijoro (23h00) ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 rishyira ku cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

RED Tabara kandi yigambye ko yanakozanyijeho mu gihe nibura cy’isaha imwe n’abasirikare bo muri bimwe mu birindiro birinda ikibuga cy’indege cya Bujumbura.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Floribert Biyereke yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, nk’uko byanditswe na BBC. Yagize ati: “Jyewe ntabo mbona, bari hehe?”

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi Col Biyereke Floribert/Photo Internet.

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ni cyo gikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva mu Burundi.

Ni mu gihe kuri iki cyumweru tariki 19 Nzeri 2021, byitezwe ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Inyeshyamba za RED Tabara, bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo. Zivuga ko ziharanira ko mu Burundi habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko. Leta y’u Burundi yagiye yumvikana ivuga ko uyu mutwe waba uhabwa ubufasha n’ibihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda, gusa u Rwanda rukaba rutarahwemye kubihakana rwivuye inyuma, ndetse na RED Tabara ubwayo yemeje ko ntaho ihuriye n’u Rwanda.

RED Tabara yavutse mu mvururu zakurikiye igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza ryaburijwemo mu 2015. Hari nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu itavugwaho rumwe, bigateza imyigaragambyo yiciwemo abatari bacye.

Mu gihe gishize izi nyeshyamba zakoze ibindi bitero ku butaka bw’u Burundi ariko zikomwa imbere n’Ingabo za Leta zifatanyije n’igipolisi ndetse n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ruzwi ku izina ry’Imbonerakure.

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura cyitiriwe Merchior Ndadaye/Photo Internet.
Ifoto yo mu kirere igaragaza aho indege zigwa ku kibuga cy’indege cyitiriwe Merchior Ndadaye/Photo Internet.

Related posts

Kigali: Abacuruza amakariso yongera ikibuno akundwa n’abakobwa bararira ayo kwarika.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame bunamiye Intwari z’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Maj Gen Kabandana wahanganye bikomeye n’ibyihebe byo muri Cabo Delgado yazamuwe mu ntera.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Nestor Niyonkuru September 19, 2021 at 1:14 PM

Ibi ni ibijuju biratwenza !! Sha harya ku kibuga bohagezwa nande ? Baze babeshe impene naho twe nyene turazi ingene vyifashe !!

Reply
Mabe September 19, 2021 at 4:07 PM

Inyeshyamba nta mwanya zigifite !! Zishatse zakicara zikreka gukomeza kwicisha abana b’abarundi. Ikibazo ni abayobozi babo nakomeza kuroha abana bato ku rugamba bo bibereye iyo mu mashyamba. Ntibateze kubona ubutegetsi kwa Gen #Neva !!! Never kbs !!

Reply

Leave a Comment