Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Uburezi

Kayonza: Umwarimu yateye imbuto abanyeshuri n’abaturage bazajya basoroma nta kiguzi [AMAFOTO]

Mwarimu Zilimala Godfrey wigisha isomo ry’ibinyabuzima (Biology) ku Rwunge rw’Amashuri rwa Buhabwa ruherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza amaze imyaka 12 atangiye igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto mu butaka bw’ishuri, akaba ageze ku biti ibihumbi umunani kandi akabyitaho buri munsi mbere na nyuma y’amasaha y’akazi agamije ko abanyeshuri n’abandi barya izo mbuto.

Zilimala Godfrey w’imyaka 41, ni umugabo wubatse akaba afite umugore n’abana batatu, avuga ko iyi gahunda yatangije yayikoreshaga amafaranga ye bwite mu gutegura ingemwe, kuhira, kubagara no gutera imiti. Avuga ko yageze ku ntego ye kuko ubu yaba abanyeshuri ndetse n’abaturage baturiye iki kigo ku mwero babasha kurya imbuto bataziguze.

Zilimala yahinzemo ibiti birimo imyembe, amacunga, avoka, ibifenesi n’ibindi. Avuga ko ubu umubare w’ibiti atakiwongera ko ahubwo kuri ubu icyo ahugiyeho ari ugutegura amarerero y’ibiti maze mu gihe cy’itera ry’ibiti agaha bitatu buri munyeshuri akajya gutera iwabo. Avuga ko yatangiye iyi gahunda kuko azi neza intungamubiri ziba mu mbuto kandi ngo n’ubusanzwe i Murundi hakaba ari ahantu hadakunze kuba amashyamba atari aya cyimeza kubera gutera ibiti bikunze kubangamirwa n’ikirere cyaho kigira izuba ryinshi n’imvura nkeya.

Yongeraho kandi ko yabikoze kubera yumvaga yari akeneye aho azajya atangira urugero rw’ibimera mu isomo ry’ibinyabuzima yigisha.

Yagize ati: “Twagiye i Kabarondo mu mahugurwa, batubwira gushaka ibintu bifasha gutanga ingero z’ibyo twigisha, ndavuga nti dukwiye kugira umurima w’ishuri, aho umuntu azajya abona ingero hafi, nibwo nagendaga ntangira gushaka imbuto kugira ngo ntegure pepiniyeri”.

Yavuze ko yateganyaga ko namara imyaka itanu agerageza gutera ibiti ntibikunde yari kubireka, dore ko n’ubundi benshi bamucaga intege ko ibiti bitabasha ikirere cyaho. Gusa ubu avuga ko yageze ku ntego ye. Ati: “Byari bigoye hano hantu, hari ahantu huma cyane, mu gihe cy’izuba ari ukuhira, haba udukoko twinshi twangiza ibiti harimo imiswa n’ibimata. Rero uba ugomba kugura imiti yica ubukoko, iyo birenze ubushobozi bwanjye ikigo nacyo gicishamo kikamfasha kuko ni umushinga w’ikigo erega”.

Ibi ni ubuzima abamo buri munsi, dore ko amara nibura amasaha abiri mu gitondo mbere yo gutangira kwigisha, agakoresha isaha n’igice nyuma y’akazi ndetse agakoresha umwanya we muri za wikendi (weekends) no mu biruhuko.

Ishuri uyu mwarimu yigishaho.

Mu bikorwa bikenera amafaranga harimo gutera imiti yica ubukoko itwara amafaranga nk’ibihumbi 50 buri gihembwe, naho kubagara bigatwara nk’ibihumbi 30 Frw buri gihembwe.

Ngo kubera ukuntu habaga izuba ryinshi abanyeshuri ntibashoboraga kubona aho baryugama, ngo ntibakundaga kuhaguma kubera ubushyuhe bwaho, ariko ngo uyu munsi baguma mu kigo bakabasha kubona n’imbuto zo kuryaho.

Yagize ati: “Ubu natangije gahunda yo gutanga ibiti bitatu kuri buri munyeshuri; batangiye kubitera mu ngo iwabo. Nkora irerero ry’ibiti, ubundi mu gihe cy’imvura bakabijyana mu rugo, nyuma yo kubigisha uko bazabitera n’uko bazabyitaho.”

Zilimala avuga ko iyi gahunda yatangiye kandi inahura neza n’iya leta yo muri 2010 iteganya ko ibigo byose bigira ubusitani ndetse bikanatera ibiti, uyu munsi hari ibigo by’amashuri bituriye GS Buhabwa biza kwigira ku byakozwe n’uyu mugabo.

Yasabye abarimu muri rusange gukora ibintu byakundisha abana ishuri. Yagize ati: “Abarimu bakwiye gukora ikintu nk’iki kuko gikundisha abana kuza ku ishuri, baza bazi ko ku ishuri bari buharire imyembe, ibifenesi n’ibindi. Byongeye kandi bifasha kwigisha; ubu se nakenera ururabo nkatega moto nkajya kurushaka i Kayonza kuko ari ho bahinga indabo? Indabo ubu ndazifitiye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Mutesi Jackline yavuze ko Zilimala ari umwarimu wigisha ariko akanakunda gukora mu buzima bwe busanzwe.

Ubusitani bw’ibiryo.

Ati: “Urabona ko ikigo cyacu ari kinini, hose yahahinze imbuto. Nk’ibifenesi iyo byeze ntabwo abanyeshuri bonyine babimara n’ababyeyi baraza ugasanga bimeze neza rwose”.

Ubundi ngo habaga ibiti by’ishyamba ariko ngo birashimishije kuba ntabigihari ahubwo hakaba hari ibiti by’imbuto, ndetse ngo byanatumye hari abandi bantu batangira gahunda yo gukora za pepiniyeri zigurisha ibiti mu rwego rwo kubikwirakwiza hirya no hino mu murenge.

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, i Murundi ibiti by’imbuto ngo bitangwa na leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo. Gusa ngo nubwo abatera ibiti bakiri bake, ubuyobozi bukomeza gushishikariza abahinzi ko batera ibiti bivangwa n’imyaka, cyane cyane ibiti by’imbuto kugira ngo bijye bibafasha mu kurya ifunguro ryuzuye. Bitewe n’imiterere y’Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko Kayonza, Leta yashyize imbaraga mu gutera ibiti hagamijwe ko ibibazo by’ubutayu byashakaga kuhaza byahinduka amateka. Kuba hari abantu ku giti cyabo bumvise iyi mpuruza bakabigira ibyabo bikaba byerekana ko imbuto Leta yabibye yakuze ndetse igatanga umusaruro.

Mwarimu ahagaze mu biti byera imbuto yahinze ku kigo akoraho.

Src.: Muhaziyacu

Related posts

Tour de France: Nyuma y’imyaka 5 yarazimye, Mark Cavendish yongeye kwigaragaza

Christian Hakorimana

US: Yitabye Imana agerageza gukuraho agahigo ko gusimbuka kuri moto

Shyaka Josbert

Hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abazakina mu makipe y’abato ya Musanze FC (Amafoto)

Christian Hakorimana

6 comments

Mwami Jean Damascene March 2, 2021 at 8:41 pm

Arasobanutse sana

Reply
Mwiseneza Dieudonne March 3, 2021 at 1:51 am

Mu by’ukuri uyu mwarimu ni uwo gushimirwa ibi avuga ni ukuri 100% twigeze gukorerayo muri gahunda ya Kayonza district joint inspection iyi jardin itoshye turayibona ni na kimwe mu bintu byiza byadushimishije i Buhabwa. Banafite smart classroom nziza cyane bubakiwe n’abafatanyabikorwa.

Reply
MUNYEMANA Desire March 3, 2021 at 5:53 am

Uyu mwalimu yagakwiye guhembwa nkugurirwa izi mbuto kuko amashuri yo mu Rwanda ameze gutya uRwanda rwahindura amateka mu mirire.

Reply
Musoni alfred March 3, 2021 at 10:19 am

Imana imuhe ikomeze kumushyigikira akomeze aakore n’ibindi kandi ababishinzwe nabo bamutere ingabo mu bitugu.

Reply
Joel March 22, 2021 at 9:26 pm

Uyu yari Mwalimu wanjye uyu mushinga uri mu utangira.
Ntiyavuze cyane ahubwo yarakoze cyane!
Ibi ndakomeza kubimwigiraho.

Reply
KaLINDA May 19, 2021 at 2:41 pm

Uyu mwalimu arakataje ariko azacunge neza atazacyura gutera ibiti gusa agapfunyikira abana kubera kubura umwanya

Reply

Leave a Comment