Amizero
Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Général Major Nyembo yahawe kuyobora 3ᵉ Zone de Défense asimbuye Lt Gen Masunzu

Général Major Nyembo Abdallah yagizwe umuyobozi mushya wa 3ᵉ Zone de Défense ikorera i Kisangani, asimbuye Lieutenant Général Pacifique Masunzu uheruka gufatwa akoherezwa gufungirwa i Kinshasa kubera amakosa akomeye bivugwa ko akurikiranyweho.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano muri DR Congo agaragaza ko iri hinduranya ryakozwe mu rwego rwo gukomeza kuvugurura imiyoborere ya FARDC, cyane cyane mu burasirazuba bw’Igihugu ahakomeje urugamba hagati ya Leta na AFC/M23 iharanira uburenganzira bw’abavuga ikinyarwanda, ndetse n’umutekano mucye uterwa n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, ADF NALU n’indi.

Général Major Nyembo Abdallah yari asanzwe ari mu buyobozi bukuru bwa FARDC. Byavuzwe ko yashyikirijwe inshingano mu buryo bwihuse kubera ko 3ᵉ Zone de Défense ifite uruhare rukomeye mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema na Ituri.

Nubwo Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC kitaratangaza impamvu zifatika z’itabwa muri yombi rya Lt Gen Pacifique Masunzu, amakuru ava mu nzego zitandukanye avuga ko iperereza riri kumukorwaho rishingiye ku birego byo kugirana ibiganiro na Joseph Kabila ndetse n’ibindi birego byerekeye ubugambanyi bwatumye agace ka Nzibira gafatwa na M23 n’ubwo kugeza ubu, nta rwego na rumwe ruremeza ibi bisobanuro ku mugaragaro.

Lt Gen Pacifique Masunzu yoherejwe i Kinshasa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku mikorere ye no ku bikorwa bivugwa ko bihabanye n’inshingano ze nk’umuyobozi mukuru wa Zone de Défense. Bivugwa ko ashobora kuzashinjwa ndetse agahamywa icyaha cyo kugambanira Igihugu, igikunze kushinjwa benshi mu basirikare bakuru boherezwa kurwana mu burasirazuba bwa DR Congo.

Izi mpinduka zije zikurikira izindi nyinshi zimaze iminsi zikorwa mu rwego rwo kongera imbaraga muri FARDC, cyane cyane muri ibi bihe Igihugu kiri mu ntambara ikomeye ku isonga hakaza umutwe wa AFC/M23 wigaruriye ibice byinshi mu burasirazuba bw’Igihugu.

Aka gace ka gisirikare (3ᵉ Zone de Défense), ni rumwe mu nzego eshanu zigize imiterere mishya y’igisirikare cya DR Congo, FARDC. Yashinzwe hagati ya 2003 – 2005 mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari mu rugendo rwo guhuza ingabo zahoze zishyamiranye (brassage) nyuma y’intambara ya kabiri ya Congo (Deuxième Guerre du Congo).

Aka gace gahozwaho ijisho cyane kuko hahora imirwano ikomeye. Kuba hahawe Général Major Nyembo Abdallah nk’umuyobozi mushya, bigaragaza ko FARDC yiteguye kurwana umuhenerezo kugeza yigaruriwe uduce twose tugenzurwa na M23 nk’uko bakunze kubivuga ko bazarwana kugeza ku mutongi wa nyuma w’amaraso.

Related posts

Igisobanuro cyo guhana wihanukiriye: Imyaka 60 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano by’ubukungu Igihugu cya Cuba

N. FLAVIEN

Perezida Putin na mugenzi we Kim Jong-un biyemeje kwagura umubano.

N. FLAVIEN

Lt General Innocent Kabandana wo mu ngabo z’u Rwanda yitabye Imana

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777