Chorale Shalom yo ku Itorero rya ADEPR Gihorwe, Paruwasi Rega, Umurenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu, Ururembo rwa Rubavu, yatangiye umwaka wa 2023 isabira abatuye Isi kurangwa n’amahoro atangwa n’Uwiteka kuko ngo ari we utanga amahoro arambye maze ngo abamwiringiye bakabaho batikanga ikibi icyo ari cyo cyose.
Ubu butumwa bw’ihumure babutanze ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, ubwo bashyiraga ahagaragara Umuzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho wa mbere bise ‘Amahoro y’abiringiye Imana’ ugizwe n’indirimbo 11 zirimo ubutumwa bwiza bwibanda ku guhumuriza rubanda no kubakururira ku Mana Ishobora byose.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, bwana Mugemangango Théogène uyobora Chorale Shalom, yashimye Imana, avuga ko bitari byoroshye kugira ngo bagere kuri iki gikorwa ariko Imana ikaba yarabashoboje.
Yagize ati: “Mu by’ukuri twumvaga ko bitashoboka kuko urabona turi ahantu h’icyaro. Gusa hamwe no gusenga, Imana yaratwigaragarije uyu munsi duhaye abatuye Isi izi ndirimbo zirimo ubutumwa bwiza bubahindura kandi tukaba tubasabira kugira amahoro atangwa n’Imana nk’uko uyu muzingo witwa”.
Bwana Mugemangango yakomeje avuga ko ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo atari ubutumwa bwo kubika ko ahubwo bukwiye kwamamazwa bukagera ku batuye Isi bose ku buryo benshi bahinduka ku bw’izi ndirimbo.
Ibi kandi byashimangiwe na Ikuzwe Nzayisenga Patience, umuyobozi w’indirimbo (Dirigeante mu ndimi z’amahanga), wemeza ko ibi byose babigezeho kubera Imana kuko ngo ukurikije ukuntu aho urusengero ruri ari mu cyaro, ngo amajwi, gucuranga n’ibindi bijyana no kuririmba ntibapfa kubyishoboza, ngo ariko iyo bagiye ku karago bagahamagara mu Ijuru, byose biramanuka.
Ati: “Nyuma yo gusenga rero kuko Imana idusaba kugira ubwenge, tugerageza kwigira ku badutanze iterambere, tukareba amakorali yo mu Mijyi maze tukabigiraho ibijyanye n’iterambere kuko twe aha ni mu cyaro tutagiye mu Mujyi byatugora cyane”.
Yavuze ko kandi iyi Album ya mbere ibahaye imbaraga zo gukora cyane ku buryo buri mwaka byibuze bagiye kujya basohoramo indirimbo eshatu. Ngo nta mwanya wo gupfusha ubusa.
Chorale Shalom yo kuri ADEPR Gihorwe/Kabatwa, yatangiye mu 1996, itangira yitwa ‘Ijwi rirenga’ igizwe n’abaririmbyi 11 baririmbira ku kaziga gato nta gicurangisho na kimwe bagira, bigeze mu 2017 bahitamo kwitwa ‘Shalom’ kuri ubu bakaba bageze hafi ku baririmbyi 80.
Mu giterane cyo kumurika uyu muzingo w’amajwi n’amashusho, batumiyemo Chorale Impuhwe yo kuri ADEPR Gisenyi yaririmbye indirimbo zayo zo hambere zafashije cyane abitabiriye maze abagera ku 100 bemera kwihana no kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

