Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

Nyuma y’imyaka isaga 12 yegukanye iki gikombe, ikipe y’igihugu ya Ghana y’abatarengeje imyaka 20 ‘Black Satellite’ yegukanye kwisubiza iki gikombe ibitse ubugira 3 itsinze ‘Hippos’ ya Uganda 2-0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021, mu gihugu cya Mauritania, ikipe y’igihugu ya Ghana y’abatarengeje imyaka 20 ‘Black Satellite’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 20 itsinze ‘Hippos’ ya Uganda 2-0.

Black Satellites bishimira igikombe.

Muri uyu mukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya Afurika cy’amakipe y’ibihugu nyafurika y’abatarengeje imyaka 20 waberaye mu gihugu cya Mauritania, byasabye rutahizamu Daniel Afriyie Barnieh wari wambaye nomero 10 iminota 21 ngo yinjize igitego cye cya mbere muri uyu mukino bityo abo mu murwa mukuru Accra batangira kwiyumvamo agasamusamu k’ibyishimo n’icyizere cyo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya 4.

Kapiteni Daniel Afriyie Barnieh w’imyaka 19, ubusanzwe akaba akinira Accra heats of Oak SC y’iwabo muri Ghana yaje gushimangira intsinzi ya Black Satellites ubwo yaje kubonera iyi kipe ye igitego cya kabiri ku munota wa 51 w’umukino, imvubu za Uganda zisigara zimyiza imoso.

Derrick Kakooza wa Uganda niwe winjiije ibitego byinshi muri iri rushanwa

Black satellites ya Ghana isanzwe ifite iki gikombe inshuro 3.  Yegukanye iki gikombe nyuma yo gusohoka mu itsinda rya 3 ari iya 3, isezerera Cameroon muri ¼ ndetse na Gambia muri ½. Hippos za Uganda zageze ku mukino wa nyuma zisezereye Cameroon muri ¼ ndetse na Tunisia muri ½. Kuwa gatanu Gambia niyo yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Tunisia kuri penaliti 4 kuri 2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Morley Byekwayo utoza Uganda niwe wabaye umutoza mwiza

Related posts

Kurwanya no gutsinda COVID-19 ni ugukomeza kwibohora: Perezida Kagame

Shyaka Josbert

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Igihugu RDF.

NDAGIJIMANA Flavien

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zemewe. Bugesera, Nyanza na Gisagara bakomeje gufungirwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment