Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Rayon Sports yatsinze Marines FC iyisanze mu rugo.

Rayon sports yatsinze Marines FC ibitego 3-2, iyisanze rugo i Rubavu mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022.

Umukino wa Rayon Sports na Marines FC watangiye utuje ariko amakipe yombi asatirana mu buryo bugaragara, Marines yaje kwiba umugono Rayon Sports ku munota wa 12 ubwo umuzamu Hakizimana Adolphe yasuzuguraga umupira maze rutahizamu wa Marines, Mugisha Desire akawumutwara bikarangira ashyizemo igitego cya mbere.

Ku munota wa 22, Rutahizamu Mussa Esenu yagerageje gutsinda ariko ishoti yateye rijya hejuru y’izamu.
Nyuma yo gukomeza kotsa igitutu ikipe ya Marines, Mbirizi Eric yishyuye igitego ku munota wa 28 aba-Rayon benshi bari baherekeje ikipe yabo bariruhutsa.

Rayon sports yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego cya kabiri ariko uburyo Willy Onana na Paul Were bagerageje ba myugariro ba Marines bakayibera ibamba.

Ku munota wa 37 Onana yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye. Mugisha Desiré watsinze igitego cya mbere cya Marines yeretswe ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi myugariro Ndizeye Samuel.

Mbere y’uko amakipe ajya mu karuhuko k’igice cya mbere, Onana wari watsinze igitego bakacyanga yatsinze igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira Rayon Sports itsinze Marines ibitego 2-1.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri n’ubundi isatira, maze ku munota wa 60 Onana wigaragaje muri uyu mukino atsinda igitego cya gatatu ari cyo cye cya kabiri muri uyu mukino.

Rayon yakomeje gusatira, Ndekwe azamukana umupira neza acenga cyane ariko umupira uwuteye mu izamu Hertier asohoka neza arawufata. Marines na yo yanyuzagamo igasatira ariko abasore b’inyuma ba Rayon bakayibera ibamba.

Rayon sports yakomeje kugerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko imipira ya nyuma Tuyisenge Arsène yateraga hakabura uyirangiriza mu izamu.

Nyuma y’iminota Rayon Sports isatira bikomeye, Marines yafashe umupira izamuka yihuta cyane Tuyisenge akora ikosa batanga coup franc. Marines yayiteye neza maze rutahizamu ukiri muto wa Marines, Gitego Arthur atsinda igitego cya kabiri cy’iyi kipe.

Ku munota wa 88 Onana yacomekeye umupira mwiza Nishimwe Blaise ariko umupira awuteye ujya hejuru y’izamu. Mu minota itatu y’inyongera Marines yihariye umupira ari nako igerageza uburyo bwo gushotera kure ariko Rayon Sports ikabyitwaramo neza.

Umukino warangiye Rayon Sports intsinze Marines ibitego 3-2 uba umukino wa kane wikurikiranya Marines itabona intsinzi.

Undi mukino wari kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wahuzaga Kiyovu Sports na Sunrise. Amatsiko yari yose ku bakunzi b’umupira w’amaguru bashaka kureba yose uko Kiyovu Sports iza kwitwara nyuma y’amakuru atari meza ayimazemo iminsi.

Umukino waje kurangira n’ubundi bikomeje kuba nabi kuko yatsinzwe na Sunrise ibitego 2-1, uba umukino wa mbere itakaje muri uyu mwaka.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera yatsinze Etincelles ibitego 3-1, Gorilla itsinda Mukura ibitego 3-2.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga.

Src.: Igihe

Related posts

Karongi: Imodoka ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Wa musirikare wa DR Congo wiciwe ku mupaka w’u Rwanda yashyinguwe nk’intwari [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Intwari ya Afurika n’Isi yose Dr. John Pombe Joseph Magufuli yashyinguwe mu gace akomokamo. [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment