Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Ibidukikije Ikoranabuhanga Trending News Ubukungu

U Rwanda mu mushinga wo gutunganya imbuto zihanganira indwara

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko igiye gutangiza umushinga wo kubaka ikigo cy’icyitegererezo kijyanye no guteza imbere ibihingwa bihinduriwe uturemangingo, kizifashishwa mu gutunganya no gutanga imbuto zihanganira indwara ibizwi nka ’crop biotechnology’.

Ni uburyo bwo gukoresha  ubumenyi bugezweho mu bijyanye n’ibijyabuzima hifashishijwe  ikoranabuhanga ry’uturemangingo mu guteza imbere ibihingwa hagamijwe ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibiribwa mu gihugu.

Bisaba ikoranabuhanga ririmo guhindura uturemangingo tw’igihingwa kugira ngo cyongererwe ubudahangarwa ku ndwara n’udukoko.

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na International Potato Center  n’ibindi bigo mpuzamahanga by’ubushakashatsi, bitewe inkunga na Bill & Melinda Gates Foundation, yatangije umushinga mushya w’imyaka itanu witwa Rwanda BioCap Project, ugamije kubaka ubushobozi bw’igihugu muri uru rwego rwo guteza imbere ibihingwa.

Ni umushinga uzafasha mu kubaka Ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye no guteza imbere ibihingwa hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho kizaba kigenzurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB.

Iki kigo kizagira uruhare rukomeye mu kubakira ubushobozi Abanyarwanda, bakagira ubumenyi mu bijyanye no guhindura uturemangingo tw’ibihingwa n’ibindi bijyana na two ariko nta ngaruka bigize.

Ni gahunda izaha ubushobozi u Rwanda bwo guteza imbere, kugenzura no gutanga imbuto zitejwe imbere bijyanye n’izikenewe mu gihugu, bifashe mu kwihaza mu biribwa, kwihanganira impinduka z’ikirere, no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Uyu  umushinga Kandi uzibanda ku bihingwa bikenewe cyane mu Rwanda mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, birimo, ibirayi, imyumbati n’ibitoki.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Solange Uwituze, yavuze ko uru rwego rukomeje kugirwaho ibibazo bitandukanye birimo udukoko dushya, n’indwara zibasira ibihingwa nk’imyumbati, ibirayi ibitoki, byose bitizwa umurindi n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Dr. Uwituze yavuze ko ari yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kwishakamo ibisubizo bishingiye kuri siyansi birimo n’ubu buryo bushya bwo guteza imbere ibihingwa mu kubirinda no kongera umusaruro.

Yavuze ko ari ubu buryo bwanateganyijwe muri Gahunda ya Gatanu y’impinduramatwara mu buhinzi y’imyaka itanu (PSTA5). Izatwara miliyari 5,4 $. Na gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere. Igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi ho 50%.

Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kugeza izi mbuto zitunganyijwe ku bahinzi mu buryo bwa vuba bushoboka

Kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi rwihariye 70% by’ibihingwa byoherezwa mu mahanga. Uru rwego kandi rwihariye 90% by’ibiribwa bikenerwa mu gihugu. Ubu hegitari miliyoni 1,4 z’ubutaka ni zo zagenewe ubuhinzi.

Dr. Uwituze yavuze ko muri ubu butaka bwagenewe guhinga ubugera kuri hegitari ibihumbi 600 bwahurijwe muri gahunda y’ibyanya bigega yaguye yo guhuza ubutaka buri ku buso buto izwi nka “Food Basket Sites:FoBaSi”, ndetse na ho iri koranabuhanga rizakoreshwa.

U Rwanda rugiye gutangiza umushinga izifashishwa mu gutunganya no gutanga imbuto zihanganira indwara ibizwi nka crop biotechnology

Related posts

Tanzania: Umugaba w’ingabo yihanangirije abari kwangiza bitwaje imyigaragambyo

N. FLAVIEN

U Burusiya bwahaye gasopu Israel, USA na Turkey kuri Syria.

Muntu Clarisse

U Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Oman

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777