Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Hanze Ubuzima

COVID-19: Mu Buhinde batewe inkingo zikozwe mu mazi n’umunyu

Abayobozi mu gihugu cy’u Buhinde baratangaza ko hari abaganga ndetse n’abandi bakozi bo mu bitaro bamaze gutabwa  muri yombi, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gushuka ibihumbi n’ibihumbi by’Abahinde ko bari kubakingira COVID-19, aho kubatera urukingo nyarwo bakabatera urwa baringa rukoze mu mazi arimo umunyu.

Nkuko bitangazwa n’uwitwa Vishal Thakur, umwe mu bayobozi ba Polisi mu mujyi w’ubucuruzi wa Mumbai uherereye muri Leta ya Maharashtra iri mu burengerezuba bw’u Buhinde, site zigera kuri 12 ziri ahantu hatandukanye mu mujyi wa Mumbai ndetse no mu nkengero zawo nizo zari zashyizweho n’abakoraga aya mahano. Yagize ati: “Bakoreshaga amazi arimo umunyu, akaba ariyo batera abantu mu rushinge.”

Kuri ubu harabarurwa abagera kuri 2,500 batewe bene izi nkingo zitujuje ubuziranenge. Ababikoraga ngo bacaga amafaranga make ku buryo ngo bari bamaze gukuramo agera kuri 28,000 $ (28184351 RWF). Aba batekamutwe kandi ngo bakoranaga na bamwe mu baganga ku buryo uwo bamaze gukingira bahitaga bamuha urupapuro rwemeza ko yakingiwe rusa neza neza nizo abandi bahabwa.

Kugeza ubu abamaze gufatwa ni 14, bakaba bakurikiranyweho ibyaha by’ubushukanyi ugamije indonke, kugerageza kwica ubigambiriye, ubufatanyacyaha mu bugizi bwa nabi n’ibindi. Ubuyobozi bwa Polisi ya Mumbai buravuga ko iperereza rigikomeje, bityo ko hari n’abandi bashobora gutabwa muri yombi.

Hagati ya Mata na Kamena uyu mwaka, igihugu cy’u Buhinde cyibasiwe n’impindura ya kabiri ya COVID-19 yasize ababarirwa muri za miliyoni banduye iki cyorezo naho abandi ibihumbi bagahitanwa nacyo. Nyuma yaho habonekeye agahenge, ubuyobozi bw’igihugu bwashyize imbaraga mu gukingira aho kugeza ubu abagera kuri miliyoni 62 ni ukuvuga 4.5% by’abatuye u Buhinde bamaze gukingirwa doze zombi.

CNN

Related posts

Musanze: Urubanza ruregwamo umuganga ukekwaho kwica Iradukunda w’imyaka 17 rwasubitswe bitunguranye.

NDAGIJIMANA Flavien

Ukraine: Maneko zigurisha amakuru ku Burusiya zirashakishwa kubura hasi no hejuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri Kayisire yagaye abanyamadini bari bashinzwe umukumbi w’Imana aho kuwukenura bakawugambanira.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment