Amizero
Amakuru COVID 19 Hanze Ubuzima

COVID 19: Kubera iki Uburayi bwashegeshwe kurusha Afrika?

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2019, isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, kidasiba guhitana imbaga uko bukeye n’uko bwije. Nubwo hirya no hino kw’isi ibihugu bitandukanye byagiye bishyiraho ingamba n’amabwiriza adasanzwe hagamijwe kwirinda iki cyorezo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko mu byumweru bibiri biheruka iki cyorezo cyahitanye abantu benshi kuruta abo cyahitanye mu mezi atandatu ya mbere.

Kugeza ubu ariko na none, biracyatangaje kubona umugabane w’Afurika utarazahajwe n’iki cyorezo nkuko benshi babikekaga ubwo COVID 19 yatangiraga. Impungenge ahanini zabaga zishingiye ku bushobozi buke bwa bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane, ibikorwaremezo by’ubuzima bidahagije…

Nubwo rero Afrika itigeze icirwa akari urutega, kuri ubu uyu mugabane ukomeje kwihagararaho, dore ko ufite gusa 5% by’abarwayi ba COVID 19 kw’isi hose hose, ibyo kandi mu gihe usanzwe ufite 14% by’abaturage bose b’isi (ni ukuvuga miliyari 1 na miliyoni 200). Imibare kandi itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye igaragaza ko abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ku mugabane w’Afrika basaga 121,000. Mu kugereranya na bimwe mu bihugu bikize ku mugabane w’Uburayi, uyu mubare usumba gato cyane uw’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu cy’Ubufaransa honyine, mu gihe abatuye Afrika bakubye abatuye Ubufaransa inshuro 20.

Dore rero zimwe mu mpamvu zituma umugabane w’Afrika udashegeshwa cyane na COVID 19 nkuko biri kugendekera Uburayi, nkuko byagiwe bigaragazwa n’inyigo zitandukanye zakozwe n’abahanga mu buvuzi:

Ikirere

Ubushakashatsi bwerekanye ko agakoko ka coronavirus gatera COVID 19 kagorwa cyane n’ubushyuhe. Ni mu gihe umugabane w’Afrika hafi ya wose urangwa n’igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru

Imyaka y’ubukure

Inyigo yakorewe mu bihugu 24 ku migabane ine itandukanye yagaragaje ko umubare w’abahitanwa n’icyorezo cya COVID 19 mu gihugu runaka wiyongera bitewe n’uko impuzandengo y’imyaka y’ubukure muri icyo gihugu iri hejuru. Ni mu gihe impuzandengo y’imyaka y’ubukure muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari 20, ikaba 43 ku mugabane w’Uburayi

Uburambe mu guhangana n’ibyorezo

Umugabane w’Afrika wakunze kwibasirwa n’ibyorezo bitandukanye kurusha umugabane w’Uburayi. Aha twavuga nka Malariya, Mugiga, Zika, Ebola n’ibindi. Abahanga mu by’ubuvuzi rero basanga ngo ibi byaratumye Abanyafurika bamenya ko bakwiye kwitwara ku cyorezo cya COVID 19 kurusha Abanyaburayi.

Ubudahangarwa bw’umubiri

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko bitewe n’indwara nyinshi bakunze guhura nazo, imibiri y’Abanyafrika ihora ikora abasirikari b’umubiri, bityo bigatuma ubudahangarwa bw’imibiri yabo busa naho buhora buri maso. Mu bushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka wa 2021 ku bwoko bw’agakoko ka coronavirus kitwa Sars-cov2, bwerekanye ko mu maraso y’abatuye muri Tanzaniya na Zambiya haba harimo abasirikari bakozwe n’umubiri biteguye guhangana n’utwo dukoko kuruta mu maraso y’abatuye mu bihugu by’Uburayi.

Uretse kandi izo mpamvu, hanavugwa ko abatuye ku mugabane w’Uburayi bafite uturangamiterere (chromosomes) tutagirwa n’Abanyafrika, bivugwa ko bishobora kongerera Abanyaburayi ibyago byo kwandura COVID 19 byikubye inshuro eshatu. Gusa ariko ngo nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa kuri iyi ngingo. Nubwo kandi umugabane w’Afrika utashegeshwee nk’indi migabane, abatuye uyu mugabane baracyaburirwa ko badakwiye kwirara kuko hakomeje kugaragara ubundi bwoko bushya bw’udukoko twa coronavirus.

Source: JeuneAfrique.com

Related posts

Amerika yafatiye ibihano abasirikare barimo Brig Gen Andrew Nyamvumba wa RDF.

NDAGIJIMANA Flavien

Kigali: Polisi yafashe uwashakaga kujya gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Imirwano ikomeje guca ibintu mu birindiro bya RED Tabara.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Pascal May 4, 2021 at 8:50 AM

Africa turakaze mbese !!! Bigaragara ko twamenyereye ibibi birenze. Aka rero ntikadukanga !!

Reply
Mabe May 4, 2021 at 1:46 PM

AFRICA ntabwom izahora yibasirwa n’ibibi byose. Abazungu nabo nibasogongereho barebe

Reply

Leave a Comment