Abagizi ba nabi bitwaje ibyuma bateye Urwunge rw’Amashuri rwa Kibondo ruherereye mu Kagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bica umuzamu warindaga kiriya kigo, ubundi biba mudasombwa na televiziyo.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021. Umuzamu wishwe yitwa Jean Baptiste Banyeretse, akaba yari umugabo wubatse, utuye hafi y’ikigo cy’amashuri yarindiraga umutekano.
Charles Ruhara uyobora kiriya kigo cy’ishuri yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uriya muzamu bayamenye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021. Yagize ati: “Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tubimenya bukeye. Abajura batwibye mudasobwa ebyiri nini, indi nto yo mu bwoko bwa Positivo, televiziyo, bica n’umukozi wacu”.
Ruhara avuga ko bariya bajura baje bakica urugi rw’ishuri abana bigiramo ikoranabuhanga, umuzamu abarwanyije baramwica. Avuga ko ubugenzacyaha bwafashe undi muzamu witwa Cyprien Gasigwa wakoranaga na nyakwigendera mu rwego rw’iperereza.
Charles Ruhara uyobora ririya shuri avuga ko amahirwe bagize ari uko buriya bwicanyi bwakozwe abanyeshuri bari iwabo kuko biga bataha. Ngo kuri uyu wa Mbere baje mu masomo yabo uko bisanzwe, kandi ngo bari gukora ibizamini.
G.S Kibondo yatewe n’abajura, ni ishuri ryo muri gahunda y’abana biga bataha (Day Schools). Riherereye ku muhanda uva Kabarore ujya Ngarama. Mbere gato ya Coronavirus, iki kigo n’ubundi cyari cyibasiwe n’abajura kuko bari bahibye mudasobwa.
Amizero.rw yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore ngo tumubaze ibijyanye n’ingamba zihariye mu gucunga umutekano w’iki kigo bigaragara ko cyabaye nk’akarima k’ibisambo, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru telephone ye igendamwa ntiyari ku murongo.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/06/KIBONDO-1024x576.jpg)
1 comment
Computer bazikunda kubi ariko nabo bazafatwa bitonde inzego zumutekano ziri tayari