Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Iyobokamana

New City Family Choir yatangiye 2024 isarura ku mbuto y’ineza yabibye mu myaka 20 ishize.

New City Family Choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, Itorero rya Ruhanga/Kinigi, Intara y’ivugabutumwa ya Ruhanga, Firidi (Field) y’Amajyaruguru, yatangiye umwaka wa 2024 isarura ku mbuto y’ineza yabibye mu myaka imaze ivuga ubutumwa, nk’uko byavuzwe n’umunyarwanda ngo “ineza yiturwa indi”, cyangwa se ko iyo ukoze neza ubisanga imbere.

Iby’iyi neza yituwe New City Family Choir byagaragaye mu gitaramo cy’amateka cyo gushyira ahagaragara umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi n’amashusho (Bucece Album Launch) cyabaye kuri iyi Sabato tariki 06 Mutarama 2024, aho wasangaga benshi mu bitabiriye bemeza ko baje kubera umutima mwiza n’ibikorwa byihariye bya Korali New City.

Bamwe mu bitabiriye baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW na AMIZERO TV, bahurije ku mvugo igira iti: “Aba bantu rwose bagira kwitanga kandi bagira urukundo. Kuba twaje turi benshi nk’uko mutubona, ni umusaruro mwiza w’imbuto babibye mu myaka yose bamaze muri uyu murimo. Iyo aba ari abandi ntabwo twari kwitabira gutya”.

Ibi kandi byagaragajwe no kwihanganira ibihe by’imvura bitari byoroshye kuko imvura yaguye inshuro ebyiri zose, bikaba ngombwa ko bajya kuyugama mu rusengero ariko yagabanyuka bagahita bagaruka ku bwinshi (mu kibuga ahabereye igitaramo) ndetse bagakomeza mu mwuka wo gutarama ubona imitima bayegereje cyane Ijuru.

Umuyobozi wa New City Family Choir, Bisamaza Jacques, yashimye Imana yabafashije gukora uyu muzingo ugizwe n’indirimbo icumi (10) kuko ngo bitari byoroshye. Ati: “Iki gikorwa nticyari cyoroshye namba kuko cyadusabye ubwitange bukomeye haba umwanya, amafaranga ndetse no kugiha agaciro. Kugeza ubu tuvugana, umuzingo wadutwaye miliyoni zisaga 11 z’amafaranga y’u Rwanda (11,000,000Frw), tukaba tubasaba gukomeza kutuba hafi”.

Uwimana Fikili Jayden utoza New City Family Choir, yemeje ko batazahwema gukora neza kuko iyo ukoze neza ubisanga imbere, anizeza abakunzi ba New City Family Choir ko imirimo itarangiye ko ahubwo uyu muzingo wa kabiri bise ‘Bucece’ ubahaye imbaraga zidasanzwe zo gukora cyane kugirango barusheho kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi bari hirya no hino ku Isi.

New City Family Choir ni Korali yakomotse ku yindi yatangiye ari iy’abana bato (imyaka 6 – 10), yitwa Korali Turajyisiyoni, ubwo hari mu mwaka wa 2001. Yaje gukura buhoro buhoro, maze mu mwaka wa 2004 ihabwa izina rya “New City, itangirana abaririmbyi 9, kuri ubu ikaba ibarirwa abagera kuri 66 barimo abayibamo umunsi ku munsi n’abandi baba hirya no hino kubera impamvu zitandukanye.

INDIRIMBO N’IBIGANIRO BIBONEKA KURI YOU TUBE CHANNEL YABO YITWA: New City Family Choir.

Urusengero rw’Abadivantisi b’umunsi wa kalindwi rwa Ruhanga aho New City Family Choir isengera/Photo AMIZERO TV.
New City Family Choir bari bambaye amakanzu ajya kumera nk’ayo bambara basoje Kaminuza, yiganjemo amabara ba FC Barcelona/Photo AMIZERO TV.
Abakurikiye Yesu Choir SDA Muhima/Kigali nayo yifatanyije na New City Family Choir/Photo AMIZERO TV.
Kugana Yesu Choir SDA Gahogo/Muhanga yahembuye imitima ya benshi/Photo AMIZERO TV.
Abana bato (Junior) ba New City Family Choir bafashije bakuru babo muri iki gikorwa/Photo AMIZERO TV.
Abizera baturutse imihanda yose bari bitabiriye ibirori byateguwe na New City Family Choir/Photo AMIZERO TV.
Intwari za Kristo Choir SDA Kigombe basanzwe ari inshuti zikomeye za New City Family Choir/Photo AMIZERO TV.

Related posts

Igisobanuro cyo guhana wihanukiriye: Imyaka 60 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano by’ubukungu Igihugu cya Cuba

NDAGIJIMANA Flavien

Trump yanditse amateka atarakozwe n’undi Perezida n’umwe mu bayoboye Amerika.

NDAGIJIMANA Flavien

Bayern Munich yarangije kwegukana igikombe ariko rutahizamu wayo Lewandowski we urugamba rurakomeje

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment