Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

FDLR na Nyatura bisukiriye Ingabo za EAC zibicamo batatu.

Amakuru aturuka mu gace ka Mulimbi mu Burasirazuba bwa DR Congo yemeza ko imirwano ikomeye yahanganishije ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EACRF, zikomoka mu Gihugu cya Sudani y’Epfo n’inyeshyamba za FDLR zari kumwe na Nyatura, batatu muri izi nyeshyamba bakaba bahasize ubuzima.

Mu ma saa munani z’amanywa, nibwo ahitwa Kabizo muri Gurupoma ya Tongo, Teritwari ya Rutshuru hatangiye imirwano ikaze ubwo ikompanyi (Company) y’abarwanyi ba FDLR yari iyobowe na Ajida Karori wari kumwe n’abarwanyi ba CMC/FAPC Nyatura bateye ibirindiro bya EAC biri hafi n’agace ka Mulimbi.

Bamwe mu babyiboneye n’amaso bavuga ko Wazalendo (Les groupes d’autodefense), CMC Nyatura FAPC zari ziyobowe na General Mbitezi ari bo bashotoye Ingabo za EAC zari mu birindiro byazo.

Umwe muri aba babyoboneye yavuze ko habayeho kwihagararaho gukomeye ku ngabo zo muri Sudani y’Epfo n’ubwo ngo abarwanyi ba Nyatura bakomeje kwisuka ari benshi, kugeza ubwo abarwanyi ba M23 bahuruye baje kureba aho amasasu yavugiraga maze ngo Wazalendo na FDLR bagahita bayabangira ingata.

Kugeza ubu hakomeje kugaragara igisa nko gutinyana hagati ya FARDC na M23, gusa bikaba bigaragara ko buri ruhande rwiteguye intambara kuko buri wese akomeje gukaza ibirindiro.

Andi makuru ava muri Teritwari ya Nyiragongo na Rutshuru, yemeza ko Umutwe wa M23 waba uri kwimura ibirindiro uva mu misozi ya Tchanzu na Runyoni werekeza mu bice bikikije Umujyi wa Goma, ibishobora gutuma haduka imirwano ikomeye.

Related posts

Musanze: Umurambo w’uruhinja wasanzwe mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Biden wa USA yagennye Bill Clinton kuzamuhagararira mu Kwibuka30.

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yo mu Rwanda yasezerewe rugikubita nyuma yo kunyagirwa na US Monastir yo muri Tunisia.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment