Amizero
Amakuru Politike Ubukungu

Bukavu: Abaturage barakajwe cyane n’icyemezo cy’Umuyobozi cyo gufunga umupaka wa Rusizi I.

Nyuma y’uko Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo ibarizwamo Bukavu yanzuyeko umupaka wa Rusizi ya mbere ugomba kuba ufunze mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo gukora umuhanda wa Rusizi ya mbere ugana mu Mujyi wa Bukavu ndetse n’inyubako zikoreramo abashinzwe abinjira n’abasohoka kuri uwo mupaka, abaturage barakaye cyane, bavuga ko ibyakozwe n’Umuyobozi ari ukwirengagiza ukuri.

Ibi aba baturage babihera ko ubwo hanzurwaga ko uyu mupaka uba ufunzwe, byemejwe ko hagomba kuba hakoreshwa umupaka wa Rusizi ya kabiri nawo uriho imihanda yari icyubakwa.

Abaturage bo ku gice cyo ku mupaka wa Rusizi ya kabiri ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 08 Kamena 2021 baraye basatura umuhanda binubira icyemezo cy’Umuyobozi watanze itegeko ryo gukoresha uwo muhanda, bo bakavugako atari kwemeza gukoresha uwo muhanda ugera ku mupaka wa Rusizi ya kabiri kandi ngo nawo imirimo yo kuwubaka yaratangiye ariko igahita ihagarara nta kirakorwa.

Umunyamakuru wa www.amizero.rw uri mu bice bya Rusizi yaganiriye n’abo baturage ababaza icyo bifuza, bamusubiza ko batiyumvisha iri fungwa kuko ngo imihanda yose ari kimwe.

Umwe mu bacukuye uwo muhanda witwa Chiruza Birara Dieudonné yavuze ko bababajwe cyane no kuba Guverineri adaha agaciro abantu baturiye uwo muhanda, abahasize ubuzima ndetse n’inzu zahangirikiye. Ati: “Uzi gutangiza umuhanda ukaba utaruzura ukawunyuzaho imodoka ziremereye ? Ikindi, uzi gutangiza umuhanda wa kabiri n’uwa mbere utaruzura ? Abakongomani turambiwe gusuzugurwa n’abantu nk’aba bagakwiye kuba batugezaho ibyiza bidufasha kwihuta mu iterambere”.

Imipaka ya Rusizi I na Rusizi II, ni imipaka yose ikoreshwa kimwe. Ni imipaka ku Ruhande rw’u Rwanda iri mu murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Ku ruhande rwa DR Congo, Rusizi I, umuhanda uva ku mupaka ahazwi nk’i Nguba ugana i Nyawera mu Mujyi, mu gihe umuhanda uva Rusizi II ku ruhande rwa DR Congo, uva ahazwi nka Cartier Ratin uzamuka ugana aho bita kuri Essence, aha hagiye havugwa isuri yaterwaga no kuba umuhanda warangiritse cyane, iyo suri igatwara inzu z’abaturage utaretse no kuhaburira ubuzima.

Bamwe mu baturage mu muhanda wa Rusizi ujya muri Bukavu/Photo Social media.

Related posts

Kigali: Pasitoro wo muri Restoration Church yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica umugore.

NDAGIJIMANA Flavien

Canada: Mu gukingirwa Covid 19 kuri dose ya kabiri ushobora gufata urukingo rutandukanye n’urwo wafashe kuri dose ya mbere.

Shyaka Josbert

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri: Amasaha yo guhagarika ingendo yahindutse

Shyaka Josbert

1 comment

Pascal June 10, 2021 at 3:23 pm

Ndabona biroroshye. Erega abaturage nabo bamaze kuba nk’ibikuke. Nta kintu waza umubwira. Ahubwo mu minsi micye bazayoboka umuhanda bamwamagane

Reply

Leave a Comment