Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Ubukungu Ubutabera

Bruce Melodie wari ufungiwe i Burundi yarekuwe akomereza mu gitaramo.

Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] wari watawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi yarekuwe, amakuru akaba yemezako yahise akomereza mu gitaramo cyo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Bruce Melodie yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera i ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi, aho yari ajyanywe n’ibitaramo biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri no ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022.

Uyu muririmbyi yari akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana aho yishyuzwaga n’uwitwa Toussaint Bankuwiha miliyoni zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda arimo avance yari yahawe ubwo yagombaga kwitabira igitaramo mu Burundi ntajyeyo ndetse n’igihombo abari bamutumiye batewe no kutitabira kwe.

Agitabwa muri yombi, yishyuye uwo mwenda ariko uwamwishyuzaga ntiyanyurwa ashaka n’indishyi nk’uko tubikesha Igihe.

Amakuru avuga ko yarekuwe amaze kwishyura izindi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ahita akomereza mu gitaramo dore ko ngo itsinda riri kumwe na we ryari ryakomeje imyiteguro.

N’ubwo yakomereje mu gitaramo ariko, hari impungenge ko ashobora kubura abitabira cyangwa bakaza ari bacye ugereranyije n’abagombaga kwitabira. Ibi bikaba bishobora guturuka ku kuba benshi mu bakunzi be bari bamaze gucika intege bakikuramo ibi bitaramo n’ubwo hari bacye bamaze kuhagera.

Benshi mu banyamuziki b’i Burundi, abanyamakuru ndetse n’abaturage ubwabo, bari bababajwe cyane n’ifungwa rya Bruce Melodie, ibintu bavugaga ko bidakwiriye kuko ngo kuba ataritabiriye ibitaramo byo muri 2018 bitamuturutseho, bityo ngo kumufunga bikaba bitari bikwiye.

Imyanya iracyarimo ubusa.
Ahateguwe kubera iki gitaramo cya VIP
Ibyishimo byari byose ubwo yari yongeye kwicara mu modoka ye ihenze.
Bruce Melodie akirekurwa yahise ajya ahabera igitaramo.
N’ubwo yari afunzwe, abategura ibitaramo bo bakomeje imyiteguro.

 

Related posts

Cabo Delgado: Perezida Paul Kagame na mugenzi we Philipe Nyusi baganiriye n’itangazamakuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Yerusalemu: Ubushyamirane bwongeye kwaduka hagati y’Abanyapalestina n’Abayisilayeli.

NDAGIJIMANA Flavien

Bwa mbere mu mateka, Ikipe yo ku Mugabane wa Afurika igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment