Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

APR FC yo mu Rwanda yasezerewe rugikubita nyuma yo kunyagirwa na US Monastir yo muri Tunisia.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR FC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia ibitego 3-0, isezererwa mu mikino ya CAF Champions League rugikubita.

APR FC yari yihaye intego yo kurenga imikino y’amatsinda ya Champions League, bikaba byarangiye itabigezeho nyuma yo kugorwa n’Umwarabu wabatsinze ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino 2, nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia, aho APR FC yagiyeyo ifite impamba y’igitego kimwe cyatsinzwe na Mugunga Yves kuri Sitade ya Huye.

Ntabwo byasabye iminota myinshi ngo APR FC itangire guhabwa isomo rya ruhago kuko Zied Aloui ku munota wa gatanu gusa yahise aha ikaze APR FC, ayitsinda igitego cya mbere. Aha imibare yari icyoroshye kuri APR FC kuko iyo birangira uko, bari kujya muri penariti.

Ku munota wa 27, Houssem Teka yaje gutsinda igitego cya kabiri, cyahise gitangira gushyira ikipe ya APR FC ahabi kuko aho byari bigeze yasabwaga nibura kwinjiza igitego mu izamu rya US Monastir. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya US Monastir ku 0 bwa APR FC, ariko bikaba ibitego 2-1 mu mikino yose.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagarukanye akanyabugabo ishaka igitego kimwe kuko cyari kuyifasha kuguma mu mukino, ariko imipira igana mu izamu ikomeza kuba iyanga.

Ku munota wa 67 Omar Bouraoui yaje gusonga APR FC ayitsinda igitego cya gatatu, cyahise gikura iyi kipe yambara Umweru n’umukara mu mukino. APR FC yari yatangiye ifite abakinnyi bagera kuri 7 bakina bugarira, kugera ku munota wa 70 yari itangiye kubona ko bitari buze koroha kuko US Monastir yari yabimye ubwinyagamburiro bwo gukina. Ku munota wa 95 Niyigena Clément yaje kubona ikarita y’umutuku, ndetse umukino uhita urangira.

Iminota y’umukino yarangiye ari ibitego 3-0, bituma APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi. Nyuma y’aho umutoza Adil abonye ibyangombwa, ubuyobozi bwa APR FC bwari bwatangaje ko ikipe bayisabye kurenga imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, gusa ntabwo byaboroheye.

Bamwe mu bakunzi ba APR FC ndetse n’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakaba bavuzeko nta cyabatunguye kuko ngo n’ubundi iyi kipe ari muberarugo, ngo bakaba bababazwa n’ukuntu ikomeza kubasebya kandi nta na kimwe ibuze, bagasaba ubuyobozi bwayo ko bwahindura politike bukongeramo abanyamahanga bashoboye babafasha gutsinda no hanze.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga:

30.ISHIMWE Pierre (GK)
13.NIYIGENA Clement
18.BUREGEYA Prince (C)
06.UWINEZA Placide
25.OMBOLENGA Fitina
03. NIYOMUGABO Claude
15.MUGISHA Bonheur
27. RUBONEKA J.Bosco
05.ISHIMWE Christian
17.NSHUTI Innocent
29. MUGUNGA Yves

Abakinnyi ba APR FC bahuye n’uruva gusenya.
Abakinnyi ba US Monastir banyagiye APR FC.

Related posts

Umunyabigwi Dennis Onyango yateje ikibazo muri Uganda Craines

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yasabye komite ya CAF kwita ku nyungu z’abo bakorera

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda zamenye amakipe bizahura

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment