Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Igitego AS Kigali yatsinze ASAS Djibouti Télécom cyatumye ikomeza.

Igitego kimwe rukumbi cya Kalisa Rachid cyafashije AS Kigali gukomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederation Cup isezereye ASAS Djibouti Télécom mu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022.

AS Kigali yakomeje nyuma y’intsinzi yaboneye mu rugo kuko umukino ubanza wabereye kuri Stade El Hadj Hassan Gouled muri Djibouti, warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wo kwishyura watangiye AS Kigali yari imbere y’abafana batari bake bayishyigikiye isatira cyane ariko amahirwe menshi yabonye imbere y’izamu ntiyashoboye kuyabyaza umusaruro.

Iyi Kipe y’Abanyamujyi yari iyobowe n’abakinnyi barimo Kapiteni wayo Haruna Niyonzima wageragezaga gucomekera Hussein Tshabalala imipira myinshi ariko uyu Murundi ntiyashoboye kuyibyaza umusaruro kuko abakinnyi b’inyuma ba ASAS Djibouti Télécom basaga n’abamwizingiyeho.

Ubundi buryo bwabonetse mu minota ya mbere ni aho Mugheni Fabrice yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu.

AS Kigali yakomezaga kotsa igitutu ASAS Djibouti Télécom ariko iyi kipe ikarokorwa n’umunyezamu wayo, Innocent Mbonihankuye.

Igice cya mbere kigana ku musozo, AS Kigali yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Hussein Tshabalala ariko Umunya-Cameroun Man Ykre ayiteye umunyezamu ayikuramo.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko anganya ubusa ku busa, nta yirabasha kureba mu izamu ry’indi.

Nk’uko byagenze mu gice cya mbere, icya kabiri nacyo cyatangiye AS Kigali ifite inyota yo gushaka igitego nk’uko bikubiye mu nkuru y’ikinyamakuru Igihe.

Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yakoze impinduka zitandukanye aho yakuye mu kibuga Man Ykre, yinjizamo Kone Félix.

Ikipe yatangiye gukina isatira birushijeho ndetse ku munota wa 67 Kalisa Rachid afungura amazamu kuri koruneri yatewe na Haruna Niyonzima, ikamusanga aho yari ahagaze nawe akaboneza umupira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Innocent Mbonihankuye.

Abakinnyi ba ASAS Djibouti Télécom na bo banyuzagamo bagasatira izamu rya AS Kigali ariko ba myugariro b’iyi kipe bayobowe na Bishira Latif bagahagarara neza imbere y’izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Cassa wabonaga ko iminota igenda iyoyoka, yashyize imbaraga mu bwugarizi yirinda kwinjizwa igitego, yinjije mu kibuga myugariro w’iburyo Rukundo Denis asimbura Haruna Niyonzima.

Ku munota wa 75, imibare ya ASAS Djibouti Télécom yarushijeho gukomera kuko yashakaga igitego kimwe ngo ikomeze ariko Kaze Gilbert aza guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yavuyemo itukura ku ikosa yakoreye kuri Djuma Laurence.

Umukino usatira umusozo Akayezu Jean Bosco yinjiye mu kibuga asimbuye Ndikumana Seleman Landry ku munota wa 82.

Iminota ya nyuma, AS Kigali yakomeje guhererekanya neza ishaka gutsinda igitego cy’umutekano ariko amahirwe yabonetse ntabwo yabyaye umusaruro.

Nko ku munota wa 91, AS Kigali yabuze amahirwe yabazwe ubwo Hussein Tshabalala yazamukanaga umupira ariko Akayezu Jean Bosco yajya kuwutera akawuhusha, wasanga Djuma Laurence na we akawutera ugakurwamo n’ab’inyuma ba ASAS Telecom.

Akayezu kandi yabonye ubundi buryo imbere y’izamu ateye ishoti rikomeye, umupira uhita uruhukira mu maboko y’Umunyezamu Innocent Mbonihankuye.

Iminota 90 n’ine y’inyongera yarangiye AS Kigali itsinze igitego kimwe ku busa, ikatisha itike yo gukomeza mu kindi cyiciro aho biteganyijwe ko izahura na Al-Nasr Sports yo muri Libya.

Iyi kipe yo mu ihembe rya Afurika ntiyahiriwe n’urugendo rwo mu Rwanda.
Abakinnyi ba AS Kigali bitwaye neza mu mukino wo kwishyura.

Related posts

Ruhango: Abagera kuri 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Ukraine: Ba barwanyi bari barihishe muri rwa ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal bamanitse amaboko.

NDAGIJIMANA Flavien

Diyoseze Gatorika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment