Amizero
Ahabanza Amakuru KWIBUKA Politike

Amwe mu mateka ya tariki ya 07 Mata mu 1994, umunsi w’icuraburindi ku batutsi.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 28  Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Mujyi wa Kigali basobanura ko itariki ya 7 Mata  ifatwa nk’intangiriro y’urugendo rw’itotezwa no gutakaza abagize imiryango yabo.

Tariki ya 7 Mata 1994, umunsi ukurikira ijoro ry’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana. Ni itariki Mutabazi Martin wari ufite imyaka 27  anatuye muri komine Kanombe n’ubu akaba ari ho agituye (mu Karere ka Kicukiro), ashimangira ko ari bwo umugambi wa jenoside watangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro bigizwemo uruhare n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu (GP), ariko ku rundi ruhande ngo hari hasanzwe ibimenyetso bya jenoside.

Yagize ati: “Muri iryo joro abantu begereye hariya kwa Habyarimana baraye bapfuye kuko hari hakikijwe n’ingo z’abatutsi, abitwa ba Murasira, ba Liyasi. Kuri 7 byari byasakaye na radio zitangiye kubivuga, ubwo abasirikare bose basohotse mu kigo, Aba GP barica bafatanyije n’abaturage kuko hari micro yanyuze hariya ku muhanda wa 12 ivuga ngo ntihagire uhunga”.

Si mu gace ka Kanombe gusa hahise hatangira ubwicanyi butijwe umurindi n’uko hari hanegereye ikigo cya gisirikare, ahubwo  no mu bindi bice bigize Umujyi wa Kigali abatutsi bakomeje guhigwa, gutotezwa no kwicwa uhereye mu rukerera rw’itariki ya 7 Mata.

Uwitije Alexandre na we yari atuye ahitwa CEJM mu Murenge wa Kigarama ubu ni mu Karere ka Kicukiro; ashimangira ko iyi tariki ayifata nk’intangiriro y’urugendo rwo gutotezwa kuko ari nabwo yabuze abagize umuryango we bose.

Yagize ati: “Amasasu yaracicikanaga cyane, amafirimbi, noneho twari duturanye n’impuzamugambi, urubyiruko rwa CDR rwabaga hano CEJM.  Itariki ya 7 nyifiteho amateka mabi n’urwibutso rubi cyane kuko icyo gihe ni bwo natangiye urugendo rwo kubura umuryango: nakubwiye ko hano twari abantu 9 ariko ubu ni jye uriho jyenyine. Iyo tariki ni bwo nabonye abantu batangira kudusenyera; iyi nzu mubona bayishyize hasi ndongera ndazamura bushya, icyo gihe ni bwo natangiye kubundabunda, ntangira kwihisha umunsi wose watangiye nkangutse sinongeye gusinzira kugeza jenoside ihagaritswe”.

Inyandiko ya Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), igaragaza ko tariki ya 7 Mata 1994 habaye ibitero byari bigamije kwica abatutsi bari bahungiye kuri stade Amahoro cyane ko hari harinzwe n’ingabo za Loni zizwi nka Minuar, muri centre christus i Remera ndetse ubwicanyi bukorwa ku buryo bw’indengakamere mu bice bya Kanombe ahaguye abatutsi barenga 800.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali na ho ubwicanyi bwarakomeje nko mu bice bya Kacyiru, Kimihurura n’ahandi.

Kuri iyi tariki ni bwo kandi hishwe Agatha Uwiringiyimana wari  Minisitiri w’Intebe wari uzwiho kurwanya ibitekerezo by’ivangura byari muri guverinoma icyo gihe, hanicwa abasirikare 11 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’ingabo za Loni mu Rwanda buzwi nka MINUAR  ndetse n’abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa jenoside bashwe kuri iyo tariki; aba twavuga nka Kavaruganda Joseph wari ushinzwe kurinda itegeko nshinga, abari bakuriye amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi nka Nzamurambaho Fredaric wa Psd, Landouard Ndasingwa wa PL n’abandi.

Usibye mu Mujyi wa Kigali abatutsi bahise bicwa ku ikubitiro ku itariki ya 7 Mata, hirya no hino mu maperefegitura naho abututsi bakomeje kwicwa nko muri perefegitura ya Gitarama, iya Gisenyi, iya Cyangugu, iya Ruhengeri, iya Kigali ngari n’ahandi. Iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko umugambi wa jenoside wari warakwijwe mu gihugu hose mbere.

Ingabo z’abafaransa zagize uruhare mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe abatutsi/Photo Internet
Madame Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe acigatiye umwana we w’umuhungu Charles-Théophile, w’imyaka 2/Photo Pascal Le Segretain/Sygma via Getty Images

RBA

Related posts

Manirafasha Jean de la Paix wari Visi Meya wa Burera yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice azira ruswa n’ibindi.

NDAGIJIMANA Flavien

Gatsibo: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bashyikirije imiryango ibiri itishoboye inzu zo guturamo.

NDAGIJIMANA Flavien

Isi iri mu kangaratete: Ibikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ikirere

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment