Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike

Amateka y’itariki ya 20 Mutarama, itariki y’irahira rya Perezida wa Amerika kuva mu 1937.

Kuri buri manda y’imyaka ine, uwatsinze amatora arahira nyuma y’iminsi hagati ya 72 na 78, icyo gihe haba ari mu mwaka mushya ku itariki 20 z’ukwezi nk’uku, ibi byatangiye guhera mu 1937.

Kuva icyo gihe, Perezida mushya cyangwa utorewe manda ya kabiri, avuga indahiro ye kuri iyo tariki saa sita zuzuye z’amanywa ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, nubwo hari inshuro nke byabereye ku zindi nzu z’ubutegetsi. Uyu ufatwa nk’umunsi we wa mbere muri ako kazi.

Iyi tariki iyo igeze ari muri weekend (impera z’icyumweru), itegeko rivuga ko Perezida arahira mu muhango ubera mu cyumba cyihariye, maze kuwa mbere akageza ijambo ku baturage ba Amerika. Ibyo byabaye gusa mu 1957, 1985, no mu 2013 ubwo tariki 20/01 yabaye ari ku cyumweru.

Kurahira kuri iyi tariki byatangiriye kuri Perezida Franklin D. Roosevelt mu 1937 nyuma y’ivugururwa rya 20 ry’itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryabigennye gutyo.

Roosevelt wari urahiriye manda ya kabiri icyo gihe, yarakomeje arahirira na manda ya gatatu ndetse mu 1945 aba Perezida wa mbere wa Amerika(USA) warahiriye manda ya kane, ivugurura rya 22 ry’itegeko nshinga ryemejwe mu 1951 ryategetse ko nta wundi ugomba kuzongera kurenza manda ebyiri.

Abamakurikiye hafi ya bose kugeza kuri Joe Biden, barahiye kuri iyo tariki uretse Lyndon B. Johnson warahiye tariki 22/11/1963 asimbuye John F. Kennedy wari umaze kwicwa.

Johnson yari abaye perezida wa mbere urahiriye mu ndege (Air Force One, Boeing 707), aho kandi umucamanza w’i Texas Sarah T. Hughes, yabaye umugore wa mbere urahije perezida wa Amerika.

Undi mwihariko wabaye tariki 04/08/1974 ubwo Perezida Gerald Ford yarahiraga asimbuye Richard Nixon wari weguye hashize umwaka arahiriye manda ya kabiri.

Naho Ronald Reagan kuri manda ye kabiri tariki mu 1985 na Barack Obama kuri manda ye ya kabiri mu 2013 barahiye ari kuwa mbere tariki 21/01 kuko tariki 20 yari yageze ari ku cyumweru.

Guhera kuri manda ya kabiri ya George Washington, Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarahiriye tariki 04/Werurwe mu 1793 abandi bamukurikiye nabo barahiye kuri iyo tariki uretse ku mpamvu zidasanzwe mu 1841, 1850, 1865, 1881, 1091, no mu 1923.

Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kandi ku gihe cyagenwe n’itegeko ni bimwe mu nkingi ikomeye mu zigize demokarasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka irenga 230 ishize.

Src. : BBC

Related posts

Leta zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero cya mbere ku ngoma ya Biden.

NDAGIJIMANA Flavien

Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12 amuteye igisongo.

NDAGIJIMANA Flavien

Japan: Iki gihugu kigiye kurekurira mu nyanja amazi mabi abitswe mu ruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Fukushima.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Egide Pasteur January 20, 2022 at 7:54 am

Fravien rwose ndakwemera, amakuru y’ukuri uba wayadushakiye kdi ajyanye n’igihe, aryoshye. Big up

Reply

Leave a Comment