Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukerarugendo Ubuzima

Intambwe y’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda mu isura y’abanyamahanga barugana.

Bamwe mu banyamahanga baza kwivuriza mu Rwanda, bashima intambwe urwego rw’ubuvuzi rumaze gutera mu Gihugu ari na yo mpamvu ituma bahitamo kuza kuhivuriza, by’umwihariko bakishimira abaganga b’inzobere ndetse n’ibikoresho bigezweho mu buvuzi bahasanga.

Mohammad Jamilur Rahman ukomoka mu Gihugu cya Bangladesh, avuga ko afitiye icyizere ubuvuzi bwo mu Rwanda.

“Ni byiza cyane nkunda imitangire ya serivisi y’ubuvuzi ku barwayi bafite imikorere iri kuri gahunda, nashishikariza abantu gusura u Rwanda kwirebera ibikorwa by’ubuvuzi bihari”.

Salim Kamal wo mu Buhinde we yagize ati: “Kubona serivisi hano biroroshye kurusha mu bindi bihugu byo mu karere aho bitinda, icyo mbona hano barihuta mu mikorere akaba ari kimwe mu byo nkundira u Rwanda. Hatewe intambwe mu bikorwa remezo”.

King Faisal Hospital/Photo Internet.

Mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza ku bagana ibitaro harimo n’abanyamahanga, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byaravuguruwe ndetse binongerwamo ibikoresho bigezweho mu buvuzi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Corneille Killy Ntihabose avuga ko mu Rwanda hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo intego yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi igerweho.

Mu Rwanda abikorera na bo bahagurukiye gushora imari mu rwego rw’ubuvuzi, ndetse bakaba baranatangiye kwakira benshi mu banyamahanga baza kwivuriza mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amavuriro ya Leta 1725 n’ayigenga 315, ku buryo yose hamwe yakiriye abarwayi b’abanyarwanda n’abanyamahanga basaga Miliyoni 18 muri 2020, harimo abasaga Miliyoni imwe bakiriwe n’amavuriro yigenga.

Inkuru ya RBA

Related posts

U Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata

NDAGIJIMANA Flavien

RD Congo: Abasaga miliyoni 44 bazindukiye mu matora [Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko William Ruto ari we Perezida.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment