Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Cabo Delgado: Perezida Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique muri Palma na Afungi [AMAFOTO].

Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique mu duce twa Palma na Afungi.

Mu butumwa yazigejejeho, Perezida Nyusi yazishimiye uburyo zikomeje gufatanya mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byari byarigabije Intara ya Cabo Delgado.

Mu Ukwezi kwa karindwi (Nyakanga) umwaka ushize wa 2021, ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zagiye muri Mozambique ku busabe bw’icyo Gihugu, zijya gutera ingabo mu bitugu izabo zari zagaragaje intege nke imbere y’ibyihebe.

Muri uko kwezi, Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, batangije ibikorwa byo guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado, aho byari bimaze imyaka isaga itatu byarayigaruriye.

Uduce twinshi ibyihebe byari byarafashe kuri ubu twamaze kubohorwa, byimukira mu mashyamba ari naho ibikorwa byo kubarwanya byakomereje.

Ni kenshi Perezida Nyusi wa Mozambique yashimiye Ingabo z’u Rwanda kubera ubutabazi bwihuse mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique. Ibi kandi byerekanwa n’ingendo z’inzego zitandukanye z’iki Gihugu mu Rwanda, intero nyamukuru ikaba “Gushimira u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame wemeye kuduha Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zikomeje gukora ibyasaga nk’ibyananiye benshi”.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique/Photo RDF.
Perezida Philippe Nyusi aganira n’inzego z’umutekano/Photo RDF.

Related posts

Kenya: William Ruto yatorewe kuba Perezida nyuma yo gutsinda Raila Odinga.

NDAGIJIMANA Flavien

Amateka ya ‘Tour d’Eiffel’, umunara wamaze imyaka 40 ari wo kintu kirekire ku Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Cycling : Tadej Pogacar yegukanye Tour de France 2021 ku nshuro ya 2

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment