Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko abarwanyi baryo badakwiye kugaragazwa nk’abanyamahanga kuko bishyigikira umugambi wo kwambura Abanye-Congo ubwenegihugu bwabo.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2025 ubwo yasubizaga bimwe mu bihugu bigize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano byashinje iri huriro kurenga ku gahenge no gufashwa n’u Rwanda.
Kanyuka yanditse ko imirwano ikomeye iherutse kubera mu bice biri mu kibaya cya Rusizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yatewe n’uko Ingabo za RDC, ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga byarenze ku gahenge, bigaba ibitero ku basivili.
Yasobanuye ko AFC/M23 ari ihuriro ry’Abanye-Congo barwanira gukemura impamvu muzi z’ibibazo byugarije igihugu cyabo birimo icy’ubuyobozi bubi bushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo uw’abajenosideri wa FDLR n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.
AFC/M23 yatangaje ko kuba yo n’u Rwanda bihuje imyumvire y’uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo biteje ikibazo ku mutekano, bidakwiye kuba impamvu yo gushinja impande zombi gukorana.
Yibukije umuryango mpuzamahanga ko abarwanyi bayo barwanira uburenganzira bw’ubwenegihugu, gusaba ko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu mahanga zicyurwa, bakanarinda umutekano w’abaturage bafite ibyago byo gutsembwa na FDLR yifatanyije n’ingabo za RDC n’iz’u Burundi.
Yasobanuye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryafunze inzira Abanyamulenge batuye mu gice cya Minembwe banyuragamo bajya ku masoko, rigamije kubicisha inzara, n’aho bamwe muri bo bahungiye bakomeza kugabwaho ibitero bya drones, nta buryo bafite bwo kwirwanaho.
AFC/M23 yatangaje ko ibiganiro by’ukuri no kuba Leta ya RDC yakubahiriza amasezerano yashyizeho umukono ari byo byakemura impamvu muzi z’aya makimbirane. Yahamagariye umuryango mpuzamahanga gusaba Leta ya RDC kubahiriza ibyo yemeye.


