Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bagiye guhabwa amahugurwa azamara umwaka

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu bagera kuri 3,200 bagiye guhabwa amahugurwa azamara umwaka. Aya mahugurwa agamije gufasha aba barezi kongera urwego rw’ubunyamwuga mu kazi kabo, buri wese akazajya ayakurikiranira mu kigo nderabarezi (TTC) kimwegereye.

Aya mahugurwa yatangijwe tariki ya 2 Nyakanga uyu mwaka, akazatangwa bufatanye hagati y’ibigo bitandukanye birimo Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze, Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi (UR-CE) ndetse n’umushinga ugamije kubaka imyigire ihereye ku musingi.

Uworwabayeho Alphonse, umuyobozi ushinzwe iyi gahunda yiswe Continuing Professional Development (CPD) muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bazahabwa aya masomo ku buryo bw’ikoranabuhanga ariko kandi bukazanaherekezwa n’amasomo azatangwa imbonankubone. Ni mu gihe imfashanyigisho bazajya bazihabwa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda (UR Moodle Sytem) hifashishijwe telefone ngendanwa (smart phones) cyangwa mudasobwa z’aba bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza.

Bwana Uworwabayeho kandi yanagiriye inama aba bayobozi ku bijyanye no kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe. Yagize ati: “Ubu ni uburyo aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bahawe kugira ngo bongere ubumenyi ku bijyanye n’akazi basanzwe bakora umunsi ku wundi. Uretse kandi ubu bumenyi bazunguka binyuze mu masomo atandukanye bazahabwa, aba bayobozi nabo bazabona uburyo bwo gusangizanya ubunararibonye bwabo, kandi bazanahabwa impamyabushobozi zizatangwa na Kaminuza y’u Rwanda.”  

Mu rwego rwo kuborohereza no kubafasha gukurikirana neza amasomo mu gihe cy’umwaka aya mahugurwa azamara, umushinga ugamije kubaka imyigire ihereye ku musingi wageneye buri umwe muri aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bazayakurikirana telefone igendanwa.

Aya mahugurwa aje ari icyiciro cya gatatu mu mahugurwa atangwa n’iyi gahunda ya CPD, igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayobozi b’ibigo by’amashuri bityo bakabasha kugira ibyo bahindura mu bigo byabo ariko bakanaba umusemburo w’impinduka no mu bindi bigo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Newtimes, Jean Pierre Mugiraneza, umuyobozi ushinzwe ubuyobozi n’amasomo mu mushinga ugamije kubaka imyigire ihereye ku musingi yagize ati: “Hari ubwo usanga ibigo by’amashuri biherereye mu gace kamwe byitwara ku buryo butandukanye, hamwe ugasanga abana baratsinda ahandi ugasanga byaranze. Icyiza rero nuko muri aya mahugurwa abayobozi b’ibigo basangira ubunararibonye, mbese ku buryo ubona nta kigo kiri gusigara inyuma ahubwo byose biri kuzamukira hamwe.”

Scolastique Uwineza, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nemba ruherereye mu karere ka Gakenke, umwe mu baherutse kurangiza amwe mu mahugurwa atangwa muri CPD akaba azanafasha bagenzi be muri iki cyiciro yagize ati: “Nk’umuyobozi w’ikigo wasangaga nibanda ku ku kwita kugucunga ikigo muri rusange ariko nkirengagiza kwigisha, gukurikirana abanyeshuri ndetse no gufasha abarimu bagenzi banjye. Ariko ubu twashyizeho gahunda ihamye yo gukurikirana abanyeshuri, abari gutsindwa tukababa hafi, abari gutsinda nabo tukabarinda gusubira inyuma.”

Guhera muri 2018, umushinga ugamije kubaka imyigire ihereye ku musingi ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bamaze gutanga impamyabushobozi (certificate) ku bayobozi b’ibigo 473 bazwi nk’abayobozi mu myigire hakaba n’abandi bagera kuri 122 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Diploma).

Related posts

Minisitiri w’intebe wa Tanzania yakuyeho urujijo ku byavuzwe ko Perezida Magufuli arembejwe na Covid-19.

NDAGIJIMANA Flavien

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

Shyaka Josbert

Tour de France: Van der Poel yegukanye agace ka kabiri agatura Sekuru utakiriho

Christian Hakorimana

2 comments

Ntegirije jean paul July 4, 2021 at 7:22 am

Ni byiza ko abayobozi b’amashuri bahabwa amahugurwa ,ariko hari aho usanga umuyobozi ayabora ibigo bibiri(primary and secondary) kandi bitubatse hamwe. Ni ngombwa ko ibyo bihabwa abayobozi babyo kugira ngo bazabashe kubikurikira .

Reply
Pascal July 4, 2021 at 9:17 am

Ariko bene aya mahugurwa ajye ahabwa n’abarimu atari bya bindi byo kwikiza kandi hashorwemo n’agafaranga !!!

Reply

Leave a Comment