Amizero
Ahabanza Amakuru Umutekano

Rutsiro: Birakekwa ko yatemewe inka bitewe n’umugore w’abandi yatwaye.

Mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Intara y’Iburengerazuba haravugwa inkuru y’inka yatanzwe muri gahunda ya Girinka yatemwe bikaba bikekwa ko byakozwe n’uwo nyir’inka yatwaye umugore.

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, nibwo Byukusenge Jean Claude wo mu Mudugudu wa Sanzare, Akagari ka Kabuga yabyutse asanga inka ye yapfuye bayitemye.

Byukusenge avuga ko uwo akeka ari uwo bafitanye ikibazo. Byukusenge yirukanye umugore babanaga acyura umugore w’uwo mugabo ariko ntabwo bari barasezeranye byemewe n’amategeko.

Ukekwaho kuba yatemye iyi nka, atuye mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi. Umurenge wa Rubengera uhana imbibi n’umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Bisangwabagabo Sylvestre, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumenya aya makuru bafatanyije n’inzego z’umutekano gushakisha ukekwa, ubu akaba yafashwe afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje.

Yakomeje agira ati: “Tugiye gukora inama n’abaturage. Mu butumwa twabageneye harimo kubasaba kwirinda gukora ibikorwa bigayitse nk’ibi, niba ufitanye ikibazo na mugenzi wawe hari inzira bishobora kunyuramo ikibazo kigakemuka, utagiye kwihorera utema inka, inka ifitiye akamaro abaturage. Ikindi dusaba abaturage ni uko bakwiye kubana barasezeranye imbere y’amategeko kuko ibintu bijyanye n’ubushoreke n’ubuharike ni byo biteza ayo makimbirane yose”.

Iyi ni ifoto y’inka yatemwe mu minsi yashize mu Karere ka Kamonyi ariko yo ntiyapfa/Photo .

Related posts

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu burasirazuba bwa DR Congo.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda yemeje ko abasirikare bayo bageze muri DR Congo mu rugamba rutoroshye.

NDAGIJIMANA Flavien

Ikibazo cy’umutekano wa DR Congo cyahagurukije Israel ifatwa nk’igihangage mu bya gisirikare.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment