Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu

Uwari umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe.

Madamu Jeanine Munyeshuli wari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN yirukanywe ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, rivuga ko “Hashingiwe ku biteganwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya116, none kuwa 03 Kamena 2024, Madame Jeanine Munyeshuli yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nk’umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN)”.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirenge mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ntirigaragaza birambuye amakosa yaba yatumye madame Munyeshuli yirukanwa mu nshingano yari afite muri iyi Minisiteri.

Ingingo ya 116 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igaruka ku ishyirwaho ry’abagize
Guverinoma, aho mu gika cyayo cya kabiri ivugako “Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta
n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe”.

Imwe mu mirimo Madame Jeanine Munyeshuli yakoze:

Mbere yo guhabwa akazi muri MINECOFIN, madame Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.

Madame Munyeshuli afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n’ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.

Kuva mu 2017, yakoreye Ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa. Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.

Madame Jeanine Munyeshuli yirukanywe muri MINECOFIN.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Related posts

Nyabugogo: Abashakaga kureba Perezida Kagame bari mu igorofa bahanutse bitunguranye.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: SACOLA yafashije abaturage kubona amacumbi ajyanye n’igihe.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 na FARDC bahuriye i Kibumba baganira ku bibazo bikomeje gutuma barwana umuhenerezo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment