Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Ikibazo cy’umutekano wa DR Congo cyahagurukije Israel ifatwa nk’igihangage mu bya gisirikare.

Uhagarariye Igihugu cya Israel muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Shimon Solomon yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba Gombo, amugaragariza ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki Gihugu ukomeje gutera impungenge Igihugu cye ko kandi bagiye kuwuhagurukira mu maguru mashya ku buryo ibintu bisubira mu buryo.

Muri iki kiganiro cyabaye kuwa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, yagize ati: “Twaganiriye byinshi na Minisitiri w’ingabo muri DR Congo ariko twibanze ku mibanire y’Ibihugu byombi kuko tumaze iminsi dufitanye imibanire myiza ariko Leta yanjye kuri ubu ihangayikishijwe n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi  ya Congo”.

Inkuru dukesha ikinyamakuru digitalcongo.net cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko Ambasaderi Shimon Solomon yongeyeho ko ibyo arimo kuvuga yabiganiriyeho na Minisitiri w’Intebe wa Israel, akomeza avuga ko kubera ko Ibihugu byombi bisanzwe ari inshuti z’igihe kirekire ari yo mpamvu bahangayikishijwe n’ibibazo biri kubera mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Aya makuru yemejwe na Minisiteri w’ingabo muri DR Congo, Jean Pierre Bemba Gombo, mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter aho yagize ati: “Guverinoma ya Israel itewe ubwoba n’ibikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Ituri. Iki Gihugu dusanzwe turi inshuti akaba ari nabyo bibateye impungenge kubibera iwacu”.

Hari abahise babona ukundi kuba uyu mudipolomate wa Israel  ibarizwa mu Burasirazuba bwo hagati yavuze ko Igihugu cya Israel gitewe ubwoba bwinshi n’umutekano ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, banavuga ko bifite ikindi bihatse.

Igihugu cya Israel kiri mu bihugu  by’ibihangange mu bijyanye n’igisirikare kuko kiri  mu Bihugu 20 bikomeye mu by’igisirikare ku Isi aho kibarwa mu bya mbere bifite ikoranabuhanga rya gisirikare rihambaye. Abakurikiranira hafi iby’umutekano wa DR Congo, bakaba bavuze  ko Kinshasa yari isanzwe yifashisha Ibihugu bidateye ubwoba Abo yita abanzi bayo ariko ko Israel yo ishobora gukemura iki kibazo bitewe n’ubushobozi bwayo n’ubwo bitari bimenyerewe ko yivanga mu makimbirane yo mu bindi Bihugu.

Ambasaderi wa Israel muri DR Congo aramukanya na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo wa DR Congo/Photo Internet.

Related posts

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatoye Itegeko ryohereza abimukira mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

RIB yataye muri yombi CG (Rtd) Gasana Emmanuel.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yahishuye ko abanyarwanda ari intare ziyobowe n’Intare.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

AKAYEZU September 14, 2023 at 8:48 PM

Ko mbona ibintu bigiye guhindura isura mwa bantu mwe !! Ubu se noneho M23 irahandaho Israel niramuka imanuye ba bakomando bayo barwana nk’ibyihebe ? Imana ibyivangemo ubu bwoko bw’Imana ntibwegere Intare za Sarambwe kuko bwazimarira ku icumu mba mbaroga !!!

Reply
MASHIMWE September 15, 2023 at 3:16 PM

Uretse Imana yonyine izakemura ikibazo cya Congo naho abandi bose ni ukuza kwishakira amabuye y’agaciro, bagashuka kiriya kizongwe ngo ni perezida ! Israel ni inshuti cyane na USA ntibashobora gukora ibitandukanye ntacyo mbijejej.

Reply
KAGABO September 15, 2023 at 3:19 PM

Nabo nibaze tubereke ko Igisirikare cy’ISI yose ari kimwe ! ni abakomando ku bakomando n’ubwo badashobora kuzarasa bene wabo kandi bene wacu ba M23 ! Iyi ntambara igomba kurangira tubonye Igihugu cyacu kuko twagiharaniye kuva kera cyane .

Reply

Leave a Comment