Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Uburezi

Kingdom School mu gutanga uburezi bwimakaza umuco nyarwanda [AMAFOTO]

Ishuri rya Kingdom rifite icyicaro mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, rikataje mu gutanga ubumenyi n’uburere ari nako ryibanda ku kurushaho gutoza abana umuco nyarwanda wo shingiro ry’imyitwarire yimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira.

Umuyobozi akaba na nyiri Kingdom, madame Uwimana Immaculé, aganira na WWW.AMIZERO.RW, yatangaje ko bashyize imbere kwigisha abana ariko bakongeraho no kubatoza ibikorwa bijyanye n’umuco nyarwanda kuko ngo burya uburere buruta ubuvuke kandi ko utoje umwana inzira nziza arinda asaza atayivuyemo.

 

Uyu muyobozi yunzemo ko bafite na gahunda yo gufasha Leta gukura abana mu muhanda, kuri ubu ngo muri Kingdom hakaba hari abagera kuri 13 bakuwe mu muhanda, bashyirwa mu ishuri aho bafashwa kwiga banafasha bagenzi babo baba bakiriyo kuvayo kuko ngo ubuzima bwo mu muhanda bugoye cyane.

Kingdom School ni ishuri rifite icyicaro mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, rikaba rifite amashami arimo irya Busogo riri mu Byangabo, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze ndetse kuri ubu rikaba ryaratangije Ishami mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu mu rwego rwo gukomeza kwegereza abanyarwanda ibyiza bitangirwa muri Kingdom School.

Ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, nibwo abiga ku Ishami rya Busogo mu Karere ka Musanze bakoze ibirori bisoza ibyiciro (Graduation Ceremony), berekana ibyiza byinshi bagezeho ari nako biyereka mu bice bitandukanye birimo Umujyi wa Musanze, Centre ya Byangabo ndetse no ku cyicaro cy’Ishuri mu Murenge wa Busogo. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iri shuri, wahamagara umuyobozi cyangwa se ukamwandikira kuri Watsapp: +250788649456

Mu birori byo gusezera ku barangije ibyiciro, bamuritse imikino igaragaza ubuzima bw’i Bwami mu Rwanda rwo hambere/Photo Amizero.rw

Abana bavuye imihanda yose baje gushungera bareba ibyiza bya Kingdom School/Photo Amizero.rw

Umuyobozi Mukuru wa Kingdom School akaba na nyirayo/Photo Amizero.rw

Abana bashyikirizwa impapuro z’imitsindo/Photo Amizero.rw

Bamwe mu banyeshuri babo bari bambaye nk’abasirikare neza/Photo Amizero.rw

Bazengurutse Umujyi wa Musanze bagaragaza ibyiza bya Kingdom/Photo Amizero.rw

Related posts

Miss Rwanda 2022: Abakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru bamenyekanye [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

General Jeff Nyagah ntiyemera ibyo kohereza Umutwe wa M23 muri Sabyinyo.

NDAGIJIMANA Flavien

Brazil: Umusifuzi yihagaritse mu kibuga hagati ubwo yasifuraga umukino

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment