Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Imyidagaduro

Afrobasketball: U Rwanda rwatsinze DRC mu mukino warebwe na Perezida Kagame (Amafoto)

Ikipe y’igihugu ya Basketball ‘Amavubi’ yatsinze DRC mu mukino warebwe n’umukuru w’igihugu H.E Paul Kagame ku kibuga cya Kigali Arena ahari kubera irushanwa rya Afrobasketball.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba warebwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame wari mu mwanya w’icyubahiro mu kibuga cya Kigali Arena ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Mugwiza Desire uyobora ishyirahamwe rya basketball mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye u Rwanda rwari imbere y’abafana barwo rutsinze  DRC amanota 82 kuri 68.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinze amanota 24 kuri 15 ya DRC, agace ka kabiri karangira amakipe yombi atsinzemo  amanota 19 buri imwe, agace ka gatatu karangira u Rwanda rutsinze amanota 14 kuri 24 ya DRC mu gihe agace ka nyuma karangiye ari amanota 25 kuri 13 ya DRC.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umukinnyi Williams Robeyns niwe watsinze amanota menshi, 24 , akurikirwa na Gasana Kenneth watsinze amanota 13 ndetse na Ndizeye Dieudonne watsinze amanota 12. Ku rundi ruhande Maxi Munamba Shamba yatsinze amanota 22 akurukirwa na bagenzi be Jordan Shako ndetse na Henry Pwono batsinze amanota 12 buri wese.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri, mu itsinda B, Tunisia yatsinze Guinea amanota 82 kuri 46 naho Egypt itsinda Centra Africa amanota 72 kuri 56. Umukino ukurikira u Rwanda ruzahura na Angola kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kanama 2021 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abafana bari bitabiriye umukino ari benshi
Ntore Habimana ni umukinnyi utanga icyizere cy’ahazaza
H.E Paul Kagame areba uyu mukino
Umuhanzi Jules Sentore yasusurukije abari aho
William Robeyns ni umwe mu bakinnyi beza b’iri rushanwa
Ubwo umukino wari usoje, bahanye ibiganza

Related posts

Paul Kagame yemeza ko nta munyarwanda ukwiriye kuba impunzi kandi afite Igihugu.

N. FLAVIEN

Karongi: Harakekwa ubusambanyi ku bagore bajyanwa n’abandi bagabo gusengera mu butayu.

N. FLAVIEN

Abakuru b’Ibihugu bya SADC bemeje ko ingabo zayo zari muri DR Congo zigomba gutaha.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777