Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19

COVID-19: U Bwongereza bwakuyeho amabwiriza yose n’ingamba byo kwirinda

Mu gihe mu Bwongereza hari i saa sita z’ijoro zuzuye neza (saa tanu z’ijoro ku isaha mpuzamasaha) zo kuri iki cyumweru tariki 18 Nyakanga, muri iki gihugu ingamba zose n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza isi yakuweho. Ibi nyamara byakozwe mu gihe inzobere mu buvuzi bo bakomeje kuvuza iy’abahanda ko kutambara agapfukamunwa no kudahana intera byongera gukwirakira kw’iki cyorezo ariko ko bikanagiha ubushobozi bwo kubyara ubundi bwoko bushya.

Ikurwaho ry’aya mabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Bwongereza risobanuye ko inzu zizwi nk’utubyiniro zigiye kongera gukora kuko kuva muri Werurwe umwaka ushize u Bwongereza butangira Guma mu rugo zari zitarafungura. Ibindi bikorwa bitegerejwe na benshi ni inzu zerekana sinema, amaresitora n’ibindi. Ntago kandi bikiri itegeko gukorera mu rugo, kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

Minisitiri w’intebe w’ Bwongereza Boris Johnson uri mu kato nyuma yuko ahuye na Minisitiri w’ubuzima Sajid Javid wagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 yasabye abaturage be gukomeza kwigengesera umuntu ku giti cye, ariko anasobanura ko guverinoma ayoboye ifite icyizere ko uburyo inkingo ziri gutangwamo kuri bo bihagije mu gukumira iki cyorezo, nubwo imibare y’abanduye yongeye gutumbagira cyane, ibintu byari biherutse muri Mutarama uyu mwaka.

Mu butumwa bw’amashusho Boris Johnson yatanze kuri iki cyumweru yagize ati: “Ubundi se tudakuyeho amabwiriza aka kanya twazayakuraho ryari? Iki nicyo gihe cyiza cyo kubikora; gusa ariko tugasabwa kwigengesera no kwibuka ko iki cyorezo kigihari ntaho kigiye.”

Gukingira benshi biramutse bigaragaye ko bigabanya umubare w’abapfa detse n’abakomeza kuremba kubera COVID-19 kabone nubwo umubare w’abandura waba ukomeza kwiyongera, ibindi bihugu bimaze gukingira umubare munini w’abaturage bishobora kuzigana iki cyemezo cya Boris Johnson.

Ku rundi ruhande ariko, inzobere mu buvuzi zo zikomeje kwamaganira kure icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Bwongereza, aho uyu munsi benshi bise uwo kwishyira ukizana ku Bongereza ngo ushobora gushyira isi yose mu kangaratete, kuko kutambara agapfukamunwa, kudahana intera ndetse no kwirengagiza andi mabwiriza yose yo kwirinda bishobora gutuma havuka ubundi bwoko bushya bw’iki cyorezo, bushobora no kugira ubushobozi bwo kudakorwaho n’inkingo.

Abahanga n’abashakashatsi mu buvuzi bagera ku 1,200 kuri uyu wa Gatanu bari bashyize umukono ku ibaruwa yasohotse mu kinyamakuru Lancet cyandika ku by’ubuvuzi yanengaga cyane iby’ikurwaho ry’amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Kugeza ubu, 87% by’Abongereza bujuje imyaka y’ubukure bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo, naho 67% bahawe dose zombi. Kuri iki cyumweru ubwo aya mabwiriza yakurwagaho, 25 nibo bapfuye bazize COVID-19, byatumye u Bwongereza bwuzuza abantu 129,000 bamaze guhitanwa nayo, bikanabushyira ku mwanya wa 7 mu bihugu bimaze gupfusha abantu benshi ku isi kubera COVID-19.

Related posts

Bashingiye ku mirimo n’ibitangaza, Chorale Twishingane bamuritse umuzingo wa mbere [AMAFOTO & VIDEO]

N. FLAVIEN

Rwabuze gica hagati ya FARDC na EACRF ku bugenzuzi bwa Sake! Ni nde uhagenzura nyuma yo kurekurwa na M23?

N. FLAVIEN

FCR ya Gen Kabido yiyunze kuri AFC/M23, itegeka FARDC kuba yavuye mu bice igenzura bitarenze amasaha 24.

Muntu Clarisse

2 comments

Sibomana Aphrodice July 19, 2021 at 11:09 AM

Aba bantu bazi ibyo bakora. kubana na corona ntacyo bitwaye uzarwara azivuza uzapfa azapfa niko bimeze uziko abo marariya yica ku munsi ntaho bahuriye naba corona cg canceri natwe twari dukwiriye gufatira urugero kubwongereza. mumwaka nigice tumaze turwana nayo bigaragarako ntabushobozi bwo kuyirwanya dufite ibyiza nibafungure urwara azajye kwa muganga nkuko tujyayo twarwaye ibindi. Ubu se murabona tutazicwa n’inzara koko 🤭 izi Guma mu rugo na Guma mu Karere za hato na hato wagirango ni ibihano Leta iri kuduha. Twakosheje iki ko atari natwe twayizanye ? Si abo bayobozi bayizanye mu ndege bakayidukwizamo. Turazira iki?

Reply
Pascal July 19, 2021 at 11:10 AM

Abazungu bazi ubwenge koko 🙆‍ Reba bagize gutya badushora mu ma principes atuganisha mu manga y’ubukene none dore bo sha bisubiriye mu buzima busanzwe.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777