Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Abayobozi 27 batorewe kuyobora Uturere tugize Intara enye muri manda nshya

Uturere 27 tugize Intara enye hatabariwemo utwo mu Mujyi wa Kigali twabyukiye mu matora y’abagize Biro y’Inama Njyanama n’abagize Komite Nyobozi z’uturere. Ni igikorwa cy’ingenzi kuko izi nzego zigira uruhare rukomeye ku buzima bw’abaturage n’iterambere ryabo.

Imbere y’abacamanza, abatorewe kuba muri Komite Nyobozi y’Akarere barahiriye kubungabunga umutekano, guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage ndetse no gukemura ibibazo byabo.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku mazina y’abayobozi batorewe kuyobora utu turere ndetse n’icyo bari basanzwe bakora nk’uko tubikesha ibinyamakuru ndetse n’imbugankoranyambaga bitandukanye.

Gakenke:

Mukandayisenga Vestine yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gakenke muri manda ya 2026-2030. Uyu ni umwe mu bayobozi bahabwaga amahirwe kuko mu gihe gito yari ayoboye aka karere yakagejeje kuri byinshi.

Irakarama Justin yatorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Hakizimana Jean Bosco atorerwa kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage.

Mugwiza Telesphore yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Mukagaju Odette atorerwa kuba Visi Perezida wayo, Ishimwe Marie Yvonne atorerwa kuba Umunyamabanga.

Ngororero:

Mu karere ka Ngororero, Bikorimana Jean Paul yatorewe kuba Umuyobozi wako, asimbuye Nkusi Christophe.

Iraguha Yvette yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndikubwimana Jean Paul atorerwa kuba Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Muri aka karere, Nyirangirimana Immaculée yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama, Sebazungu Modeste atorerwa kuba Visi Perezida, naho Ingabire Marie Louise atorerwa kuba Umunyamabanga wayo.

Burera:

Niyibizi Ildephonse yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Burera, asimbuye Mukamana Soline.

Niyibizi yakoze mu ishuri rikuru ry’Abangirikani riherereye i Musanze, MIPC ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, aho yari ashinzwe ingengo y’imari n’igenamigambi.

Isabane Dusabe Anet yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mwambutsa Amani Wilson atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Bizimungu Jean Baptiste yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama, Nkurikiyimana Emmanuel atorerwa kuba Visi Perezida wayo, Mukarutwaza Alphonsine atorerwa kuba Umunyamabanga.

Nyamasheke:

Mupenzi Narcisse yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke. Yatangiye kuyobora aka karere mu Ukuboza 2023, asimbuye Joseph Désiré Muhayeyezu wari umuyobozi w’agateganyo.

Nyabyenda Emile yatorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwamwiza Jeanne d’Arc atorerwa kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Prof. Kamana Emmanuel yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama, Tuyishime Phoebie atorerwa kuba Visi Perezida, Mugabo Jackson atorerwa kuba Umunyamabanga.

Rusizi:

Sindayiheba Phanuel yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi. Yari ahatanye n’abandi bakandika babiri barimo Uwimana Isaac na Uwamahoro Dorcas.

Habimana Alfred yatorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukabalisa Francine atorerwa kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

Nyabihu:

Uwingabire Jacqueline yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba, asimbuye Mukandayisenga Antoinette.

Kirehe:

Rangira Bruno yatorewe kuyobora Akarere ka Kirehe. Ni umwanya yari asanzweho muri manda ishize.

Yatorewe kuyobora Kirehe bwa mbere mu Ugushyingo 2021, ubwo hatorwaga abayobozi b’uturere hirya no hino mu gihugu.

Nyaruguru:

Siboyintore Theodat yatorewe kuyobora akarere ka Nyaruguru, asimbuye Dr. Murwanashyaka Emmanuel.

Uyu akaba yari umwarimu muri Kaminuza akanaba Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye.

Rulindo:

Uwamahoro Chantal yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo muri manda y’imyaka itanu, akaba asimbuye Mukanyirigira Judith wakunze kwibazwaho na benshi kubera imiyoborere yaranzwe no gufata ibyemezo bikakaye.

Muhanga:

Niyonshuti Gérard yatorewe kuyobora Akarere ka Muhanga, asimbuye Kayitare Jacqueline. Niyonshuti yari asanzwe ari Umuyobozi muri kaminuza.

Rwamagana:

Musabwasoni Marie Grace Sandra yatorewe kuyobora Akarere ka Rwamagana, asimbuye Mbonyumuvunyi Rajab wari umaze imyaka 10 akayobora.

Kamonyi:

Murekatete Patricie yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi, asimbuye Dr. Nahayo Sylvère. Murekatete yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Ruhango:

Mukasonga Virginie yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Ruhango, akaba yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza.

Nyamagabe:

Habimana Thadée yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe.  asanzwe ari Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu.

Bugesera:

Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Bugesera. Asimbuye Mutabazi Richard wari umaze imyaka 10 ayobora aka karere.

Huye:

Nshimiyimana Vedaste ni we utorewe kuyobora Akarere ka Huye, asimbuye Sebutege Ange wamaze imyaka 10 akayobora. Nshimiyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Rubavu:

Mulindwa Prosper wayoboraga Akarere ka Rubavu kuva mu Ukuboza 2023, yongeye gutorerwa kuyobora aka karere kari mu marembo ya DRCongo aho umujyi wako wa Rubavu ufatanye na Goma yo hakurya mu baturanyi.

Mbere yo kuyobora Rubavu, Mulindwa yabaye Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, avuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yari umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’inzego z’ibanze.

Rutsiro:

Gakumba Vincent wari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) mu Ntara y’Iburengerazuba, yatorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro.

Gisagara:

Ntihinyurwa Joseph ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gisagara. Yari asanzwe ayobora Umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

Gicumbi:

Hategekimana Jean Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi. Asimbuye Nzabonimpa Emmanuel wayoboye aka karere kuva mu Ugushyingo 2021.

Musanze:

Berwa Marie Grace yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Asanzwe mu nama y’ubuyobozi y’ishuri rikuru ry’Abangirikani rya MIPC riherereye i Musanze ryigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Kayonza:

Hategekimana Fred yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere kuva tariki ya 8 Ukuboza 2025, asimbuye Nyemazi John Bosco.

Ngoma:

Niyonagira Nathalie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ngoma. Yatangiye kuyobora aka karere mu Ugushyingo 2021, asimbuye Aphrodis Nambaje.

Nyagatare:

Kakooza Henry wari usanzwe ayobora Akarere ka Nyagatare by’agateganyo muri manda ishize, atorewe kuyobora aka karere.

Mbere yo kuba Meya wa Nyagatare, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye na Rwamagana. Yanabaye inzobere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Nyanza:

Dr. Bimenyimana Pierre Célèstin yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza. Yari asanzwe ari umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda.

Gatsibo:

Sekanyange Jean Leonard ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo. Asimbuye Gasana Richard wari umaze imyaka 10 ayobora aka karere.

Muri manda ishize, Sekanyange yari Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Karongi:

Mu Karere ka Karongi, Muzungu Gerald yongeye gutorerwa kukayobora, agira amajwi 519.

Muzungu amaze imyaka 20 mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, akaba yari amaze umwaka umwe ayobora Karongi. Mbere yo kujya mu Karere ka Karongi, yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe imyaka 10.

Majyambere Jean Pierre yatorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Mukamunana Alphonsine atorerwa kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage.

Umukunzi Paul ni Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Munyaburanga Alain ni Visi Perezida, naho Tetero Solange ni Umunyamabanga.

Related posts

Gen Tshiwewe yagaragaye muri Nyiragongo hafi y’ahabera urugamba.

N. FLAVIEN

Rubavu: Mutoni wapfuye amaze kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi yashyinguwe mu cyubahiro.

N. FLAVIEN

Captain Maposo wa FARDC ari mu batwikiwe na M23 mu gifaru mu gace ka Ntamugenga

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777