Isoko rikuru rya Musanze rizwi nka GOICO ryibasiwe n’inkongi y’umuriro wahereye mu gice cyo hejuru, ahazwi nko muri gatanu, harashya harakongoka, gusa ku bw’amahirwe abaturage babashije gusohokamo ntawe uhasize ubuzima.
Ahagana mu ma saa cyenda n’igice (15h30) bishyira saa kumi (16h00) kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, ni bwo mu kirere cy’umujyi wa Musanze hakwiye umwotsi mwinshi w’umukara, abantu bibaza ibibaye.
Amashusho agaragaza inyubako ya GOICO ishya yatangiye gukwizwa, ari nako bamwe mu bakorera muri iyi nyubako batangira gutabaza basaba ubufasha ngo barebe ko byibuze hari utwo baramuramo.
Uwitwa Janvière yagize ati: “Mana tabara GOICO yose irahiye irakongotse, dore umuriro wahereye muri gatanu kandi ni mwinshi.”
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryari ryahageze ariko ibikorwa byo kuzimya bikaba bigoranye kuko aho umuriro wahereye ari hejuru cyane.
Icyateye iyi nkongi ntikiramwnyekana ariko bamwe mu bahakorera bakaba bakeka umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu kajagari ndetse n’ibindi byifashishwa n’abadozi kuko aha muri gatanu ari muri caguwa ndetse n’abadozi.
Isoko rikuru rya Musanze ni igicumbi cy’ubucuruzi mu ntara y’Amajyaruguru kuko abacuruzi basaga 1500 ari bo bahakorera, mu gihe abaguzi basaga ibihumbi 20 barihahiramo buri munsi.
Muri iyi nyubako ya GOICO kandi, hakoreramo ibigo bikomeye birimo Banki ya Kigali, BK ishami rya Musanze, n’ibindi bigo by’imari ndetse n’abacuruzi bakomeye baranguza, ku buryo ari isoko ribarizwamo imari ziri mu ma Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.


