Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Umutekano

RDF yungutse abasirikare batanu basoreje amasomo y’imyaka ine muri Qatar

Mu ngabo z’u Rwanda hinjiyemo ba ofisiye bato batanu basoje amasomo bari bamaze imyaka ine bahererwa mu mashuri atandukanye ya gisirikare yo muri Qatar.

Ni amasomo aba basirikare basoje kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, mu muhango witabiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.

RDF yahagarariwe n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar (Defence Attaché), Col Bernard Niyomugabo nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati yabitangaje.

Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar.

Muri Mutarama 2025 na bwo abasirikare icyenda ba RDF basoje amasomo bari bamazemo imyaka ine muri Qatar, binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’iki gihugu.

Na bwo bize mu mashuri ya gisirikare atandukanye yo muri Qatar, aho bakuye ubumenyi bunyuranye mu bijyanye n’uyu mwuga wo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ni umuhango wari witabiriwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye bari baturutse mu Rwanda, bari bayobowe n’Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa.

U Rwanda ni inshuti ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu nzego zitandukanye nk’ishoramari n’umutekano.

Uretse ubufatanye mu bijyanye n’igisirikare, mu mpera za 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe umutekano imbere muri Qatar byasinye amasezerano y’imikoranire mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Abasirikare batanu ba RDF basoje amasomo y’imyaka ine muri Qatar

Related posts

Abasirikare b’u Rwanda bari muri Santarafurika bambitswe imidali y’ishimwe

NDAYISHIMIYE Libos

Urunturuntu mu rwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo..

Muntu Clarisse

Abadepite ba Ghana bari mu Rwanda mu rugendo rwo kwigira ku miyoborere y’isuku n’isukura

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777