Amizero
Amakuru Amakuru mashya Imikino Ubuzima

Ibyiza byo gukora siporo yo koga

Inzobere mu buzima zivuga ko siporo yo koga ari nziza cyane, kuko ifasha uyikora kutavunwa n’ibiro bye nk’uko bigenda ku zindi siporo. Ibyo byorohereza abagore batwite ndetse n’abantu bafite ibiro byinshi.

Uretse kuba koga ari siporo igira akamaro mu mibereho myiza y’uyikora, abantu batandukanye banezezwa no kumva batiremereye basa n’abatakikoreye ibiro byabo mu gihe bari mu mazi menshi boga.

Koga ntibituma umuntu ababara mu mavi, mu bujana no mu matako, nyamara siporo yo kwiruka hari ubwo itera ibyo byose.

Koga bituma umubiri wose ukora, bitewe n’ubwoko bw’inyogo.Hari nk’inyogo yitwa ‘backstroke’ boga basa n’abagaramye ku mazi, iyo ituma umugongo ukora, amaboko, agatuza ndetse n’imbavu.

Koga bituma umutima w’umuntu ukora neza, bityo umuntu akiyumva neza n’iyo yaba yarabujijwe gukora siporo yo kwiruka no gukora izindi siporo zivunanye, koga biramufasha. Gusa agomba kuyikora abanje kubaza muganga.

Koga ni siporo ifasha abantu gutwika ibinure, ku buryo ibinure umuntu atakaza yoze iminota 30 bingana n’ibyo uwirutse ibirometero umunani n’amaguru mu gihe cy’isaha atakaza.

Koga byafasha umuntu ubabara umugongo kwiyumva neza, gusa impamvu zituma umuntu ababara umugongo ni nyinshi, hari izavurwa na siporo yo koga ariko hari n’izindi bitakunda.

Ukora siporo yo koga agamije kugabanya ububabare bw’umugongo, bimusaba koga agaramye kenshi, nibura inshuro eshatu mu cyumweru. Koga bifasha umuntu ufite intugu zitangiye kwiheta, zigasubira mu mwanya wazo, nyuma umuntu akongera kwema kuko koga binafasha uruti rw’umugongo kugororoka.

Koga bifasha abababikora gukomeza imikaya (build muscle) vuba vuba, ugereranyije n’abakora izindi siporo. Ku rubuga www.santemagazine.fr bavuga ko siporo yo koga ifasha ubwonko bw’umuntu gukora neza.

Umuntu ukunda gukora siporo yo koga ahorana akanyamuneza. Ikindi kandi siporo yo koga ifasha umuntu kutagira amazinda. Siporo yo koga ifasha amaraso gutembera neza, bigatuma umubiri wose umererwa neza.

Related posts

Tour de France : Nils Politt yegukanye agace ka 12 (Videos)

N. FLAVIEN

Abatuye Cabo Delgado barashima cyane Ingabo z’u Rwanda na Polisi kuko ngo babagaruriye ubuzima [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Makerere University yo muri Uganda yaba igiye gukorera mu Rwanda ?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777