Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije

Ishyamba ryo ku kirunga cya Muhabura ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Ishyamba ryo ku Kirunga cya Muhabura giherereye hagati y’u Rwanda na Uganda mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026.

Umuturage utuye mu kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, yatangaje ko inkongi yatangiriye hagati muri iki kirunga mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yaguka izamuka ku buryo kuyizimya biri gusaba urugendo rurerure rw’amaguru.

Yagize ati: “Ishyamba tubonye ryafashwe ubu mu gitondo saa kumi n’ebyiri, tugerageza kureba niba hari abantu bari kuzimya, tubona ntabo, rikomeza gushya. Ubu rero tuvugana turi mu kirunga, turi kugerageza kuzimya.”

Abatuye muri Nyagahinga bagaragaje ko nta mpungenge bafite z’uko iyi nkongi yakwangiza imitungo yabo kuko iri kure y’aho batuye kuko hagati yabo n’ikirunga hari intera y’ibilometero nka bibiri.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagiye gukurikirana ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi kandi ko afite icyizere ko hatangirika byinshi.

Yagize ati: “Ni byo kandi twese ni ho turi, twagiye kuzimya. Ndizera ko biza gukemuka hatangiritse byinshi.”

Abaturage bavuga ko kugeza mu ma saa tatu, umuriro wari watangiye kugabanyuka ku kirunga cya Muhabura, hakaba hari icyizere ko barashobora kuyizimya.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ubuso bwose bwangiritse kuko ubwo iyi nkuru yandikwaga umuriro wari ugikomeje kwaka, abaturage bakagerageza kuzimya.

N’ubwo hataramenyekana icyateye iyi nkongi, abaturage bavuga ko hari bamwe muri bo bashobora kuba bajya muri Pariki y’Ibirunga guhakura ubuki kandi kugira ngo bishoboke bisaba gucana ifumba [yo kuka inzuki], abo bakaba bakekwaho kuba ari bo bateye iyi nkongi.

Inkongi y’umuriro yaherukaga kwibasira iki kirunga mu 2009.

Ikirunga cya Muhabura gifite uburebure bwa metero 4127, kikaba icya kabiri kirekire muri bitanu u Rwanda rufite.

Mu gihe cy’Impeshyi, ibyatsi byo mu ishyamba rya Pariki zitandukanye zirimo iy’Ibirunga Muhabura iherereyemo biruma. Haba hari ibyago byinshi ko byafatwa n’inkongi haramutse hageze umuriro.

Related posts

Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi abari bayirimo bahasiga ubuzima.

N. FLAVIEN

Impunzi z’abanyekongo ziri i Kigeme zakoze imyigaragambyo yamagana ‘ubwicanyi ku batutsi’ muri DR Congo Isi yose irebera.

N. FLAVIEN

Perezida Mamadi Doumbouya yageze mu Rwanda

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777