Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Musambira: Impanuka ikomeye yaguyemo abantu icyenda, abandi 14 barakomereka

Abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka yaturutse ku kugongana kw’imodoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse n’ikamyo yari itwaye abantu babiri.

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru ahagana Saa Yine zishyira Saa Tanu z’amanywa. Yabereye mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Karengera, mu Mudugudu wa Nyagatovu.

Iyi Hiace yavaga mu cyerekezo cya Kigali yari itwaye abantu 21 yagonganye n’ikamyo yari irimo abantu bibiri, na yo yavaga mu cyerekezo cy’i Muhanga, maze abantu icyenda baburira ubuzima muri iyi mpanuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo sylvère yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko imibiri y’abapfuye yajyanywe mu buruhukiro mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe abandi 14 bayikomereyemo bajyanywe mu bitaro bitandukanye birimo Remera Rukoma, CHUK na Kabgayi kuvurwa.

Yagize ati: “Abantu icyenda bahise bitaba Imana, naho abakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga. Mu bari muri Hiace, hapfuyemo icyenda abandi basigaye barakomereka, naho babiri bo mu ikamyo bakomeretse byoroheje.’’

Meya Dr. Nahayo yakomeje ashimira abaturage b’i Musambira bagaragaje umuco mwiza wo gutabara abagize impanuka, batagamije kubabangamira.

Ati: “Bagaragaje umuco mwiza wo gutabara, kuko hari abahageze mbere bikiba, bakoze ibishoboka byose kugira ngo bafashe abari mu kaga, kugeza inzego z’umutekano zihageze.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wa Hiace washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere, abikora atashishoje birangira agonze iyi kamyo.

Ati: “Iyi modoka yari itwaye abantu 21, ku bw’amahirwe make abantu icyenda bahita bahasiga ubuzima. Ni impanuka yari ikomeye […] hari abakomeretse cyane ariko bageze kwa muganga bagihumeka.”

Uyu muyobozi yaboneyeho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo, yifuriza n’abakomeretse gukira.

Related posts

Intwaro zigezweho za FARDC zishobora kwifashishwa mu ijoro zaciye igikuba muri Sake na Mubambiro.

N. FLAVIEN

Gatsibo: Umwarimu akurikiranyweho ubwambuzi n’imyitwarire idahwitse

NDAYISHIMIYE Libos

Abepisikopi bo mu Rwanda baturiye hamwe n’abanyarwanda batuye i Roma Igitambo cya Misa [Amafoto].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777