Abantu umunani, barimo abakozi babiri ba kompanyi y’indege Boeing, bapfuye nyuma yuko indege y’intambara y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa B-52, ikoze impanuka ako kanya igihaguruka ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Edwards Air Force Base mu majyepfo ya leta ya California.
Ibyo byabaye ku wa mbere saa tanu n’iminota 20 z’amanywa (11:20) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro n’iminota 20 (21:20) ku isaha yo mu Rwanda, ubwo iyo ndege yari iri mu gikorwa isanzwe ikora cy’igerageza.
Iyo mpanuka yatumye umwotsi mwinshi cyane uzamuka mu kirere, ukaba washoboraga kubonwa n’abantu bari mu birometero byinshi uvuye aho byabereye.
Koloneli (Col) James Hayes yagize ati: “Uyu munsi, ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Edwards Air Force Base cyabayemo ibyago bikomeye cyane, ndetse twapfushije Abanyamerika umunani bakomeye cyane.” Yabasobanuye nk'”imvange y’abakora mu ndege b’abasirikare, abasivile bo muri leta hamwe n’abakora ibiraka bo muri leta”.
Mbere, icyo kibuga cy’indege cya gisirikare cyari cyavuze ko ibimenyetso by’ibanze byagaragazaga ko iyo mpanuka itari iyo kurokokwa.(BBC)

