Itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Vestine na Dorcas’ ryatangaje ko ryafashe umwanzuro ntakuka wo gutandukana na MIE iyobowe n’Umunyamakuru Irené Murindahabi wabarebereraga mu muziki.
Itangazo ryasohowe n’iryo tsinda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, ryahamije ko bafashe umwanzuro wo gutandukana na MIE bakigenga ku giti cyabo ndetse bashimira umubano n’imikoranire myiza yabagejeje kuri byinshi mu gihe bari kumwe na MIE.
Iri tangazo rigenewe abanyamakuru rifite umutwe ugira uti: “Vestine na Dorcas basheshe/bahagaritse ubufatanye na MIE.” Rikomeza rivuga ko “Nyuma yo gutekereza cyane no gutekereza neza, twe, Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro ubufatanye bwacu na MIE, uhereye aka kanya. Mbere y’ibindi byose, turashaka gushimira cyane MIE.”
“MIE yatubereye umugisha. Kuva mu ntangiriro, bizeraga icyerekezo cyacu, bashyira imbaraga mu nzozi zacu, kandi batuyobora mu gihe twari tubikeneye cyane. MIE yagize uruhare rwa kibyeyi mu rugendo rwacu; itwigisha, iturinda, kandi idufasha kuba abahanzi n’abantu ku giti cyabo turi bo uyu munsi. Tuzahora dushimira urukundo, inkunga n’amahirwe baduhaye.”
“Iki cyemezo nticyafashwe mu buryo bworoshye, twishimiye ibyo twagezeho byose hamwe n’imitima yubatswe ku bwacu. Ariko, muri iki gihe, twizera ko ari ngombwa ko dutera imbere mu buryo bwigenga, duhuje n’icyerekezo cyacu, indangagaciro zacu, n’ejo hazaza twubaka. Nta kindi twumva twakitura itsinda rya MIE uretse kububaha no kubashimira byimazeyo. Tubifurije gukomeza kugira intsinzi mu bikorwa byabo byose biri imbere.”
“Ku bakunzi/abafana bacu n’abadushyigikiye, turabashimira kuba muri kumwe natwe muri buri ntambwe. Urukundo rwanyu n’imyizerere yanyu bivuze byose. Iri si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’igice gishya cy’ubuzima bwacu. Twishimiye ibiri imbere kandi dutegereje kubibagezaho. Urugendo rurakomeje, dufite urukundo n’amashimwe. Imana ibahe umugisha.”
Amwe mu mateka ya Vestine na Dorcas
Vestine na Dorcas ni Itsinda ariko ryubakiye ku mazina nyakuri yabo “Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas”. Aya ni amazina yavuzweho cyane muri Gospel nyarwanda. Ibi byaturutse ahanini ku kuntu bazamutse bakagera muri Chorale nayo yari imaze kuzamuka kandi bakiri bato, maze bituma amajwi yabo yihariye amenyekana vuba ari nabyo byaganishije kubengukwa n’abifuzaga kuba bayabyaza umusaruro.
Amajwi yabo agororotse ndetse ahogoza yakunzwe na benshi mu gihe bari bakiri iyo za Musanze muri Korali Goshen, maze imbuga nkoranyambaga zibasamira hejuru, intangiriro y’ubwamamare bwabo yihuta ityo kugeza aho babaye bamwe mu bahanzikazi b’abakobwa bazwi kandi bakunzwe cyane mu Rwanda.
Aba bakobwa babiri bamwe bibeshya ko ari impanga, bavukiye mu muryango usenga Imana mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru bakurira mu itorero ADEPR, batangira kuririmba bakiri bato muri Sunday School, aho Korali Goshen yahise ibafata kubera impano yihariye.
Impano yabo idasanzwe mu kuririmba yatumye mu mwaka wa 2018 batangira urugendo rw’umuziki ku giti cyabo, basubiramo indirimbo z’abandi (ibizwi nka covers). Mu mwaka wa 2020, binyuze mu bufatanye na MIE ya Murindahabi Irené, basohoye indirimbo “Nahawe Ijambo”, indirimbo yabahinduriye izina maze bamenyekana bidasubirwaho.
N’ubwo bagiye banyura mu bihe bigoye birimo impaka z’uburyo bari bacunzwemo, haza ibibazo bya ‘CANO’ aho umubyeyi ubabyara we yifuzaga ko bagira ububasha ku mutungo wabo, inkuru nyinshi zirimo iz’ukuri n’iz’ibihuha zakomeje kuvugwa cyane kuri Vestine na Dorcas ariko bakomeza gukora.
Album yabo ya mbere yamuritswe mu gitaramo gikomeye cyabereye kuri Camp Kigali, bakomeza ibikorwa kugeza bagiye no hanze y’Igihugu, batangira no kuririmba mu ndimi mpuzamahanga nko mu ndirimbo “Yebo (Nitawale)” yarenze imbibi z’u Rwanda, maze ababakurikira bazamuka ubutitsa ubu bakaba barebwa n’isinzi ry’abantu.





4 comments
Ubwo babonye undi mushoramari bahitamo gutera Murindahabi Irené uw’inyuma
Murindahabi ni mubi nta mikino agira abasize ahabi aragenda sha
Tuvuge ko bagiye gukora CANO yabo ubwo rero! Cyangwa hari undi mushoramari ushaka iyi CANO !! Tubitege amaso
Aka kagabo ngo ni Irené ubanza ari kabi cyane. Ubu abana kamaze kubakuramo amaboko n’imisokoro karangije karajugunye !! Gusa nta gitangaza kirimo kuko na mama wabo yari yabibonye kare igihe yisabiraga Cano !!