Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Icyo RIB ivuga ku gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko amategeko ahana umuntu utanga amafaranga agamije gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

Ibi byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB.

Yagize ati: “Kirazira gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo wowe ujya kugura ni wowe itegeko rireba.”

Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi rivuga ibikorwa bibujijwe birimo no kwishyura umuntu hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina.

Ingingo ya 24 ivuga ko umuntu ugamije inyungu, ushishikariza, woshya, uyobya, ureshya, uhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo; gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore; gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina; gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; kuyobora inzu zikorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene izo nzu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri izo nzu; gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko kimwe muri ibi bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw. (Igihe)

Related posts

FARDC igomba kurwana inkundura ikagaruza ahafashwe na M23 byaba ngombwa ikagera no mu Rwanda -Tshisekedi-.

N. FLAVIEN

Visi Perezida wa Malawi yatawe muri yombi aregwa bituga ukwaha.

N. FLAVIEN

DRC: Amafaranga yambuwe Ambasaderi Lucas uherutse kwicwa yateje ibibazo mu buyobozi bwa FDLR.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777