Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Umutekano

Sukhoi-30 y’igisirikare cya Uganda yarashe abasirikare ba FARDC.

Indege y’intambara y’igisirikare cya Uganda (UPDF), Sukhoi-30, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 yarashe ku birindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC biri hafi y’umuhanda wa Eringeti-Komanda mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyatangaje ko cyahawe amakuru yizewe cyane, avuga ko habaye kwibeshya, iyi ndege irasa ku basirikare ba DR Congo, babiri barakomereka bikabije barimo umwe wacitse amaguru ndetse aba bakaba bashobora gupfa umunota uwo ari wo wose, abandi benshi barakomereka.

Uwatanze aya makuru mu ibanga, yabwiye umunyamakuru ati: “Ni ubwa gatatu ingabo zacu zirwanira mu kirere zirashe ibirindiro bya FARDC, kandi batangiye kudutakariza icyizere ku mikorere yacu yo ku rugamba”.

Yasobanuye ko impamvu aya makosa aba ari uko ibisirikare by’Ibihugu byombi byananiwe guhuza ibikorwa byabyo. Ati: “Impamvu y’ibi bibazo ni ubushobozi buke bwo guhuza ibikorwa”.

Ingabo za Uganda, UPDF n’iza RDC, FARDC zatangiye ibikorwa bihuriweho byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, mu Ugushyingo 2021.(Igihe)

Related posts

FARDC na M23 bongeye gukozanyaho nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Abatwifuriza inabi bakwiye kumenya ko atari bo baturemye ‘Perezida Kagame’.

NDAGIJIMANA Flavien

U Burusiya bwiyemeje gufasha Ingabo za DR Congo kubona ibikoresho bigezweho.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment