Ikinyamakuru Axios cyo muri Amerika cyatangaje ko Iran yahaye icyifuzo gishya Amerika cy’uko mu gihe intambara yarangira burundu n’ibiganiro ku ngufu za nikleyeri bikigizwayo nayo yahita ifungura Umuhora wa Hormuz.
Ibi ni mu gihe Donald Trump yakomeje gusubiramo ko ikibazo cy’ingufu za nikleyeri za Iran ari cyo cy’ingenzi cyane mu biganiro.
Amerika ivuga ko itazigera yemerera Iran gutunga intwaro kirimbuzi ko ari yo mpamvu yagabye ibitero byo gusenya ubutegetsi n’ibikorwa-remezo by’izo ngufu.
Mu kwihimura, Iran yafunze Umuhora wa Hormuz ibyateye ihungabana ry’ubucuruzi bw’ibitoro ku isi kuko iyo nzira icamo ibigera kuri 20% y’ibigurishwa ku isi. Ingaruka ubu zirimo kugera ku isi yose.
Trump ari ku gitutu cy’amahanga ngo arangize intambara na Iran, igitutu gikomeye ku buryo gufungura umuhora wa Hormuz ari yo ngingo y’ingenzi mu biganiro hagati ya Tehran na Washington.
Hagati aho, ibinyamakuru muri Iran bisubiramo abategetsi bavuga ko Iran yasabye Amerika guhagarika intambara burundu, ubwo busabe burimo kandi no guhagarika intambara muri Liban.
Ikinyamakuru Al-Mayadeen cyo muri Liban kivuga ko Iran ibyo nibigerwaho hazaganirwa icya kabiri kigendanye no gufungura umuhora wa Hormuz hamwe no kuwugenzura.


