Abasirikare kabuhariwe ba M23 batojwe guhangana n’icyabangamira umutekano cyose cyifashishije ikirere, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2025, bashoboye kurasa bahamya indege kabuhariwe y’intambara y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 igwa mu kiyaga cya Tanganyika.
Amakuru yaturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yemeje ko abasirikare kabuhariwe ba AFC/M23 bahanuye indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yakoreshwaga n’igisirikare cya Leta, FARDC mu kugaba ibitero mu bice bitandukanye birimo na Minembwe aho yarasaga ihagurukiye ku kibuga cy’Indege cyitiriwe Merchior Ndadaye i Bujumbura.
Amakuru y’ababibonye yemeza ko iyi ndege yarasiwe mu kirere cyo ku cyambu cya Kalundu, muri Teritwari ya Uvira, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 26 Ukuboza 2025, ubwo yari ije kurasa mu nkengero za Uvira nyuma y’uko Drones nazo zavuye i Burundi zari zarashe kuri iki cyambu mu masaha y’igitondo zigatwika ubwato bubiri byavuzwe ko ari ubwa AFC/M23, ibishobora kuba byatumye aba barwanyi bafata icyemezo cyo kurinda ikirere cyabo mu buryo bwuzuye.
Kuva mu minsi micye ishize, FARDC ku bufatanye na Wazalendo, abarundi na FDLR bari batangije ibitero bikomeye ku birindiro bya AFC/M23, byifashishije indege zitagira abapilote (drones) n’imbunda ziremereye. Ibyo bitero byatumye AFC/M23 ifata umwanzuro wo kuva muri santere ya Makobola kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025, aho ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo bahise bigamba ko bagenzura ako gace, nk’uko abaturage baho babyemeza.
Ntibyagarukiye aho kuko izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa zagabye ibitero no ku mujyi wa Uvira, aho zarashe ku cyambu cya Kalundu kiri ku Kiyaga cya Tanganyika. Amakuru atangwa n’abari hafi y’aho avuga ko ubwato bubiri bivugwa ko bwari bufitwe na AFC/M23 bwarashwe, bikavugwa ko abarwanyi bari baburimo bahasize ubuzima.
Izi drones z’intambara za FARDC kandi zakomeje kurasa aho zarashe ibigo bivugwa ko ari ibya AFC/M23, birimo ikigo cya Kala muri Teritwari ya Uvira, ahahoze icyicaro cy’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Aba barwanyi bahise baryoherwa bohereza indege ya Sukhoi-25 aho bivugwa ko yahanuwe imaze kurasa inshuro zigera muri eshanu mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu gitondo. Amakuru yizewe akaba yemeza ko abapilote bayo babiri baguye mu Kiyaga cya Tanganyika, bombi bakahasiga ubuzima.
Andi makuru yemeza ko iyi ndege ari yo FARDC yari imaze iminsi ikoresha mu bitero byibasira uduce dutuwe n’Abanyamulenge muri Minembwe, kimwe n’ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho.
Iyi ni indege ya kabiri yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 igisirikare cya DR Congo gihombye kuko iya mbere yafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 ubwo bafataga umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho.
Iyi kandi ihanuwe ikurikiye kajugujugu yahanuwe ku itariki ya 06 Ukuboza 2025, iyi ikaba yarimo abacancuro b’abazungu nayo ikaba yaraguye mu Kiyaga cya Tanganyika, umwe muri bo ahasiga ubuzima. Umutwe wa Twirwaneho icyo gihe wasobanuye ko ari wo wayirashe, kuko ngo yari ikomeje kurasa abasivili b’inzirakarengane.


