Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

RDC yongeye gushyiraho amabwiriza arwanya ubucukuzi mu duce itagenzura

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gufata icyemezo cyo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice biri mu maboko y’ihuriro rya AFC/M23, mu gihe cy’inyongera cy’amezi atandatu, igamije gukumira ko ayo mabuye acuruzwa ku isoko mpuzamahanga binyuranyije n’amategeko.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Louis Watum Kabamba, aho yemeje ko ibirombe 38 biherereye mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo byafunzwe, by’umwihariko muri Teritwari za Masisi na Kalehe.

Leta ya RDC ivuga ko izo ngamba zafashwe bitewe n’uko umutwe wa AFC/M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri ibyo birombe yinjiza amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, binyuze mu gucuruza ayo mabuye.

Nubwo AFC/M23 ishinjwa ibyo bikorwa, ubuyobozi bwayo bugaragaza ko nta ruhare bufite mu bucukuzi, ahubwo ko bikorwa n’abaturage bisanzwe. Corneille Nangaa, Umuyobozi wa AFC/M23, yigeze gutangaza ko abanyamuryango n’abayobozi b’iri huriro babujijwe kugira uruhare mu bucukuzi no mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Iri huriro ryanafatiye ingamba abana bakoreshwaga mu birombe, rishyiraho amabwiriza y’uburenganzira bwa muntu n’umutekano w’abakozi, risaba ko amategeko abigenga yubahirizwa.

Iki cyemezo gishya gisubiramo icyari cyafashwe muri Gashyantare 2025, ubwo Guverinoma ya RDC yahagarikaga bwa mbere ubucukuzi muri ibyo bice, nubwo ubucukuzi bwakomeje n’ubwo hari ubwo bwirinze kujya ku isoko ryo hanze.

AFC/M23 yakumiye abana mu birombe biri mu bice igenzura

Related posts

Nyaruguru: Abasirikare babiri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yahitanye umushoferi.

N. FLAVIEN

Ibigo by’amashuri byahagarikiwe abayobozi birahabwa abashya igihembwe kigitangira – REB

NDAYISHIMIYE Libos

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare ba RDF basaga ibihumbi 20

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777