Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC n’abambari bayo bari guhungishiriza intwaro ziremereye mu Burundi

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimaze igihe muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ziri guhungishiriza intwaro zazo ziremereye mu bigo bya gisirikare byo mu Burundi birimo icya Mudubugu.

Icyemezo cyo guhungisha intwaro ziremereye cyatewe n’impungenge ingabo za RDC zifite ko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 baramutse batangije urugamba rwo gufata Uvira, bashobora kuzibambura.

Izi mpungenge zishingira ku kuba no mu gihe AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025, yarambuye ingabo za DR Congo intwaro nyinshi n’ibikoresho birimo indege z’intambara.

Abayobozi ba AFC/M23 ikomeje kubaka ubushobozi, bateguje ko mu gihe ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar bitatanga umusaruro, bazakomeza urugamba, bagere i Kinshasa.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo, tariki ya 9 Ukwakira yabwiye abatuye muri santere ya Kamanyola ko abarwanyi babo bateganya gutangira urugamba rwo gufata Uvira mu minsi mike.

Guverineri Busu yagize ati “Gen Maj Sultani Makenga yambwiye ati ‘Genda uganire n’abavandimwe banjye bari hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike tuzajya gufata Uvira’.”

Ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse gutangaza ko AFC/M23 yohereje intumwa mu Burundi, zihura na Perezida Evariste Ndayishimiye, zimusaba gukura ingabo ze muri Uvira no mu bindi bice zirimo muri Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko iki kinyamakuru cyabisobanuye, intumwa za AFC/M23 zamenyesheje Ndayishimiye ko abarwanyi b’iri huriro badashaka guhangana n’ingabo z’u Burundi, ariko ko nizikomeza kwivanga muri iyi ntambara, zizaraswaho nk’uko byagenze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

AFC/M23 igaragaza ko yiyubatse mu buryo bufatika kuva yafata Goma na Bukavu. Iherutse kunguka abarwanyi barenga 16.000 batorejwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo na Tshanzu muri teritwari ya Rutshuru.

Ibi bimodoka bya gisirikare bigezweho ni bimwe mu byo FARDC ikunze gukoresha irasa kuri M23.

Related posts

Nyabihu: Abanyeshuri n’abakozi ba CBK Kabaya TSS basabwe kwamagana abagoreka amateka.

N. FLAVIEN

USA mu mugambi wo gucubya umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na DR Congo.

N. FLAVIEN

Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12 amuteye igisongo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777