Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

M23 yigarurire agace ka Nzibira gakungahaye ku mabuye y’agaciro

Nyuma y’urugamba rukaze hagati y’ihuriro rirwana ku ruhande rwa FARDC na AFC/M23 kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, abarwanyi ba M23 bashoboye kwigarurira agace ka Nzibira, gahana imbibi na Teritwari za Walungu na Shabunda.

Iyi Nzibira yigaruriwe n’abakomando ba M23, ni agace gacukurwamo amabuye y’agaciro atandukanye kandi ku bwinshi, ayo akaba arimo: Coltan, Cassiterite, Zahabu n’andi. Ni agace kandi kibitseho ubutunzi bundi bwinshi, hakaba kandi ahantu hari hafatiye runini ingabo za Leta ya DR Congo kuko bahifashishaga bajya cyangwa bava mu byerekezo bitandukanye.

Ntibyari byoroshye kwigarurira aka gace kuko FARDC n’abafatanyabikorwa babo bitabaje za ndege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, basuka ibisasu mu misozi yose bakekaga ko iri gukoreshwa na M23, ariko biba iby’ubusa batsindwa nk’abadahari.

Si aha gusa kandi hakoreshejwe indege kuko kuva mu minsi nk’itatu ishize, FARDC n’abayifasha bari gukoresha indege z’intambara za Sukhoi-25 na drones za CH-4 muri Walikale na Masisi, no kuri iki Cyumweru bakaba barashe mu birindiro bitandukanye bya M23, ariko bikaba byabaye iby’ubusa kuko batigeze bayikura mu byimbo.

Intambara isa nk’iyongeye gutangira bundi bushya nyuma y’ibihe by’agahenge byari byaragezweho kubera ibiganiro bya Doha muri Qatar ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bikaba bigasagara ko buri ruhande rwiteguye intambara kandi ikomeye.

M23 yigarurire agace ka Nzibira gakungahaye ku mabuye y’agaciro arimo na Zahabu.

Related posts

Cyubahiro MacKenna ukorera RBA yakoze impanuka ikomeye.

N. FLAVIEN

Ibivugwa ku rupfu rw’umupilote waguye mu ndege iri mu kirere.

KALISA

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohote, abakobwa bitwara neza kurusha basaza babo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777