Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Joseph Kabila wabaye Perezida wa DR Congo yasabiwe igihano cy’urupfu.

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida w’iki gihugu mu myaka 18 agasimburwa na Félix Tshisekedi Tshilombo uri ku butegetsi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025 i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo, ni bwo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye igihano cy’urupfu bwana Joseph Kabila Kabange.

Umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma haba kumudohorera igihano, anasaba ko yashakishwa hasi hejuru agahita atabwa muri yombi vuba na bwangu kuko ngo ari umunyarwanda kandi ko n’igihe cyose yayoboye DR Congo yari intasi y’u Rwanda.

Joseph Kabila Kabange ashinjwa ibyaha by’intambara, gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, ubugambanyi ndetse no kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa AFC/M23/MRDP ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo nk’uko tubikesha MCN.

Uretse kumusabira igihano cy’urupfu, ngo agomba no kwamburwa ubwenegihugu, gusa ubushinjacyaha bwa gisirikare bukaba bwavuze ko ibyo byo bizafatwaho icyemezo na guverinoma ya Kinshasa ubwayo.

Urubanza rwa Joseph Kabila Kabange ruri kuba adahari kuko yahisemo kwibera mu bice bigenzurwa na AFC/M23, aho yageze mu kwezi kwa Kane (Mata) uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho aviriye mu buhungiro.

Joseph Kabila Kabange yayoboye DR Congo kuva muri 2001 kugera muri 2019 asimburwa na Tshisekedi uri ku butegetsi.

Related posts

ONU yongereye Igihe cy’Ingabo Zayo muri RDC: Ihurizo ry’amahoro rirakomeje

KALISA

Mudahusha wa RDF yishe umukomando wa FARDC winjiye mu Rwanda akarasa ku barinda umupaka.

N. FLAVIEN

Kwibuka29: Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bibukijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777