Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

DR Congo yaba igiye kubona amahoro arambye cyangwa ni wa mukino ukinwa n’abawuzi !

Mu burasirazuba bwa DR Congo hakomeje kubera intambara hagati ya AFC/M23 irwanira uburenganzira bwabo by’umwihariko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda na Leta ya DR Congo. Ubwicanyi bukomeza kwibasira abitwa abanyarwanda, akenshi bwenyegezwa n’umutwe w’iterabwoba wasize uhekuye u Rwanda wa FDRL.

Ubwo izi mpande zombi zahuriraga i Doha muri Qatar ngo hategurwe amasezerano aganisha ku biganiro by’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya DR Congo, byatangajwe ko hari ingingo zikomeye M23 yaba yarashyize ku meza ndetse bamwe bakemeza ko kuzishyira mu bikorwa zizagorana:

1. Hagomba kuba Leta yigenga ishyizweho na AFC/M23 kubera Leta ya Kinshasa yananiwe kubungabunga abaturage bayo.

2. ⁠Igisirikare cya M23 ni cyo kigomba kuzarinda Intara zose kandi FARDC igomba kuzatozwa na M23.

3. ⁠Impunzi zigomba gutaha kuko ni cyo barwaniye nyamukuru kandi ntikigomba kugibwaho impaka.

2. ⁠Ku Burundi, M23 yagize iti: “abaturanyi b’abarundi bagomba gutaha bakajya kubaka Igihugu cyabo amasezerano turimo y’ibiganiro azatuma bataha iwabo.”

Ni mu gihe Leta ya DR Congo nayo ejo bundi taliki 24 Nyakanga 2025 yavuze ko muri iyi misi bagiye gutangiza operation yo guhiga FDRL mu mashamba ya Congo bakabarasa. Kandi bikavugwa ko iyo Operation bazayikorana n’ingabo z’u Rwanda nk’uko amasezerano basinyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abiteganya.

Ibi bishyizwe mu bikorwa nk’uko bivugwa, birashoboka ko amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa DR Congo nkuko bisobanurwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri aka karere.

Bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi bavuga ko bababazwa n’ukuntu Igihugu cyabo gikomeje kwijandika mu ntambara Leta ya Kinshasa irwanamo na AFC/M23 ndetse na Twirwaneho.

N’ubwo bimeze bityo hari benshi bavuga ko n’iyo Leta ya DR Congo yakubahiriza amasezerano ariko hari imitwe yaremwe n’iki gihugu ngo irwanye AFC/M23; harimo nka Wazalendo n’abandi, itazapfa kurambika intwaro.

Kugeza ubu AFC/M23 ifite impamvu ku byo isaba Leta ya Kinshasa, ibishobora kumara impungenge abaturiye ibice byose bayoboye kuko ngo ibyo kubasaba kuva mu bice byose bafashe ari nko kurota ku manywa.

Leta ya DR Congo ariko inyuzamo ikarenga ku masezereno yagiye isinyana na AFC/M23 ikagaba ibitero mu bice bitandukanye bigenzurwa na M23 ireba ko yakisubiza ibi bice yo ivuga ko byigaruriwe n’abanyamahanga.

Ntibizwi neza niba Leta izagera aho ikava ku izima ikemera ibikubiye muri aya masezerano y’amahoro arambye cyangwa se izakomeza kuba nk’igicu mu kirere gitanga icyizere cy’imvura bikarangira gitwawe n’umuyaga.

Mu gihe abanyekongo ubwabo barajwe ishinga n’icyazana amahoro, Washington nayo ku rundi ruhande ihanze amaso ibiri munsi y’ubutaka bwa DR Congo, ibyo bamwe babona nk’agakino kabundikiriye ibuye ry’agaciro nyamara kiyoroshe umugambi wo kugarura amahoro arambye mu gihugu cyayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Related posts

FCR ya Gen Kabido yiyunze kuri AFC/M23, itegeka FARDC kuba yavuye mu bice igenzura bitarenze amasaha 24.

Muntu Clarisse

Igisirikare cya DR Congo n’abagifasha bongeye kurasa mu baturage babyita kurasa kuri M23.

N. FLAVIEN

M23 yerekanye intwaro nyinshi yambuye FARDC n’abacancuro bayo [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777