Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Politike

Kwibuka31: Amwe mu mateka yaranze tariki ya 10 Mata 1994.

Tariki ya 10 Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi imaze iminsi 3 itangiye, ibitero byakomeje kwiyongera cyane. Kuri iyi taliki, ibihumbi by’abatutsi barishwe mu buryo butandukanye hirya no hino mu gihugu abana bagirwa imfubyi, abagore bagirwa abapfakazi, inka zirarimbwa, imitungo barayigabiza sinakubwira.

Kuri iyi taliki abasirikare b’abafaransa bakomeje gufasha Guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda. ‎‎Kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa byarakomeje, imfubyi 94 zakomokaga mu miryango y’abasirikari ba Habyarimana babaga mu kigo cy’imfubyi “Sainte-Agathe” cyari icya Agata Kanziga, umugore wa Habyarimana bajyanwe i Paris. Bari baherekejwe n’abantu 34 umwirondoro wabo ntiwigeze utangazwa.

‎‎Taliki ya 10/4/1994, Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Guverinoma yakoraga Jenoside yakiriwe na ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z’u Bufaransa zigomba gutabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo, ni ukuvuga kurwana ku ruhande rwabo mu ntambara barwanaga na FPR. Abafaransa ntibigeze basaba guhagarika ubwicanyi, ibi bikaba kwari ugushyigikira ko ubwicanyi bukomeza.

‎‎Abasenyeri Gatolika banditse ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana Juvénal, ntibigera bamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi. ‎‎Mu itangazo ryanditswe taliki ya 10 Mata 1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi akaba yarayoboraga inama y’Abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa ‘Osservatore Romano’, abasenyeri Gatolika b’u Rwanda ‘bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana hamwe n’umubare w’abishwe nyuma’.

‎‎Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. ‎‎Ibi byerekana ko abasenyeri bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga na Guverinoma yarimburaga abaturage.

‎‎Taliki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi Gatolika, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi hahoze Superefegitura Rushashi ndetse n’Urukiko, i Shyombwe ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994). ‎‎Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no ku biro by’iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngari ziyobowe na Perefe Karera François, ku biro bya Superefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.

‎‎Twakwibutsa ko Perefe Karera François yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda TPIR rwakoreraga i Arusha muri Tanzania. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.

‎‎Mugirangabo Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Gikongoro. ‎‎Ku wa 10 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe. Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w’amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.

‎‎Inama zakoreshwaga n’abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na Superefe Biniga. ‎‎Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.

‎‎Kuva ku italiki ya 8 kugeza ku ya 10 Mata, 1994, muri Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n’ibiro bya Superefegitura Ngororero muri Perefegitura Gisenyi; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n’abatwikiwe muri izo nzu z’ubutegetsi hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha. Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke (Butare) ndetse na Satinsyi.

‎‎Kuri iyi tariki, abasirikari bo mu kigo cya Gako barimburiye Abatutsi ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange. ‎‎Ku i Rebero aha haherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange. Mu 1994 ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bari batuye hafi yo ku i Rebero, aba Mayange, ku Kibenga, abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo ndetse n’abandi bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n’Abatutsi baho bakaba babasha kwirwanaho.

‎‎Ku wa 10 Mata 1994 ni bwo ku i Rebero haje abasilikare bari bavuye mu kigo cya gisirikare i Gako barasa Abatutsi bari bari kumusozi wa Rebero. Harokotse bake cyane kuko abasirikare bararasaga maze Interahamwe zikaza inyuma zitema utarashiramo umwuka.

‎‎Ku wa 08 Mata 1994 ubwo Jenoside yari yakajije umurego ni bwo Abatutsi benshi ba Gahanga bahungiye muri kiliziya ya Gahanga. Iyi kiliziya yahungiyemo Abatutsi benshi bavuye impande zitandukanye mu nkengero za Gahanga. ‎‎Muri iyi kiliziya hinjiyemo abantu bavanze harimo Abahutu ndetse n’Abatutsi kuko mbere hari bamwe mu bahutu batari bazi neza abicwa abo ari bo. Bigeze ku wa 09 Mata 1994 ni bwo abayobozi ndetse n’Interahamwe batangiye kuvuga ngo Abahutu musohoke. Ubwo uwabaga ari Umuhutu wese icyo gihe yarasohotse, ubwo hazaga umugabo w’Umuhutu agafata umugore we cyangwa umwana we waba yahungiye muri Kiliziya.

‎‎Uwabaga ari Umututsi wese ntiyemererwaga gusohoka. Byageze ku wa 10 Mata 1994, Abahutu bose bari bahungiye muri Kiliziya bari bamaze kuvamo hasigayemo Abatutsi gusa, batangira kwica Abatutsi ariko Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho bigeze aho Interahamwe ziravuga ziti turagiye rwose muraducitse ntabwo tuzagaruka.

‎‎Uwitwa konseye Buregeya ni we wasabye ko haza abasirikare ngo bice Abatutsi bakoresheje imbunda. ‎‎Nyuma kuri uwo munsi ku wa 10 Mata 1994 haje abasilikare barasa muri kiliziya Abatutsi benshi barahagwa, nyuma haza Interahamwe zikajya zireba abagihumeka zikabatemagura. Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya hafi ya bose bahasize ubuzima nuwabashije kuhava yari yarakomeretse cyane. ‎‎Ubu aho iyo kiliziya yahoze hubatswe urwibutso rwa Jenoside aho hashyinguye imibiri isaga ibihumbi birindwi (7000).

‎‎Interahamwe z’i Murambi zayoborwaga na Gatete Jean-Baptiste zateye Abatutsi b’i Rwinkeke, i Karambi, Segiteri Murundi, barabica bose. ‎‎Rwinkeke i Karambi mu Murenge wa Murundi hari kiliziya Gatolika, Abatutsi bahahungiye ari benshi mu mataliki ya 8 kugeza ku ya 09 Mata 1994. Ku wa 10 Mata 1994 abicanyi bo muri aka gace bafatanije n’Interahamwe zaturutse i Murambi kwa Gatete Jean-Baptiste bica Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by’imisarani byari byaracukuwe hafi ya kiliziya. ‎‎Abicanyi bari ku isonga ni Gahirwa Appolinaire wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko ubu akaba yarafunguwe na Gakwandi utarigeze aboneka kugeza ubu ngo ashyikirizwe ubutabera.

‎‎Kuri iyi tariki ya 10 Mata 1994 Jenoside yarakomeje mu tundi duce tw’u Rwanda. ‎‎Abatutsi bakomeje kwicwa kuri Paruwasi ya Nyarubuye, hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine barishwe, ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraga Komini ya Rusumo. ‎‎Uwo munsi kandi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu).

‎‎Hagati ya taliki ya 10-11 Mata 1994, abarenga 1000 biciwe muri Kiliziya ya Zaza (Kibungo). ‎‎Taliki ya 10 Mata 1994, habaye ubwicanyi bukomeye kuri Paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, Burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati y’Abatutsi 3,500 na 3,700. ‎‎Kuva taliki ya 07 Mata 1994, Abatutsi barishwe, ubwicanyi bwarakomeje no mu minsi yakurikiyeho. Guverinoma y’abicanyi imaze kujyaho taliki ya 09 Mata, hashyizwe ingufu ku gukangurira abaturage kwitabira Jenoside, no kurimbura Abatutsi.

Related posts

Biravugwa ko AFC/M23 yaguze kajugujugu y’intambara izayifasha guhangana na FARDC.

ISHIMWE Elyse Naise

Havutse imbogamizi mu mishyikirano yahuje Abanyamulenge mu Karere ka Bibogobogo

KALISA

Perezida Kagame yibukije amahanga ko nta kibi gishobora kuba ku banyarwanda kirengeje ubukana ibyo banyuzemo.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777