Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Umutwe wa M23 wakuye abasirikare 130 ba DR Congo mu bitaro bari bihishemo

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeje ko wakuye abasirikare 130 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bitaro biri i Goma bari bihishemo, unyomoza amakuru yavugaga ko bari abarwayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu riherutse gutangaza ko tariki ya 28 Gashyantare 2025, abarwanyi ba M23 bateye ibitaro bya CBCA Ndosho bakuramo abantu 116, na Heal Africa bakuramo 15, ryemeza ko bari abarwayi n’inkomere.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 5 Werurwe yatangaje ko abarwanyi babo batigeze batera ibitaro cyangwa ibindi bikorwaremezo, agaragaza ko ibyatangajwe kuri NBCA Ndosho na Heal Africa biyobya kandi ko bigamije guharabika uyu mutwe.

Ati “Igikorwa cyakorewe abasirikare 130 ba FARDC bari bihishe mu bitaro, cyakozwe mu mahoro kandi hubahirizwa itegeko mpuzamahanga. Intego y’ibanze y’iki gikorwa yari ukurinda umutekano w’ibikorwa by’ubuvuzi byari byacengewe n’abarwanyi bigize abarwayi, bagahungabanya abarwayi n’abakozi.”

Kanyuka yasobanuye ko M23 ijya gutangira iki gikorwa, yari yamenyesheje abayobozi b’amashami b’ibi bitaro nyuma y’aho imenye ko abasirikare ba RDC babyihishemo bafata ku ngufu, bakaniba abaturage.

Ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma dutera ibitaro. Ahubwo, ingabo zacu zirinda umutekano w’ibi bikorwaremezo kugira ngo abakeneye ubuvuzi bwihuse babuhabwe. Birazwi cyane ko AFC/M23 ari urwego rwubahiriza inshingano ziteganywa n’amasezerano ya Geneva n’andi yose, yo kurinda ibikorwaremezo birimo ibitaro.”

M23 igenzura umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama 2025. Bamwe mu basirikare ba RDC n’abo mu mitwe yitwaje intwaro bikorana bamanitse amaboko, abandi bahungira mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye no muri ibi bitaro.

Uyu mutwe witwaje intwaro wagiye gufata aba basirikare mu gihe abaturage bari bakomeje kugaragaza ko bava muri ibi bitaro, bakabahungabanyiriza umutekano, bagasubira kwihishamo.(IGIHE)

Related posts

Abakobwa b’amasugi bagiye gushinga ihuriro ribahuza.

N. FLAVIEN

Babuwa Samson wari wahagaritswe na Kiyovu sport yasabye imbabazi

N. FLAVIEN

Rubavu: Bibukijwe akamaro ka siporo mu kurushaho kugira ubuzima bwiza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777