Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Afurika y’Epfo ivuga ko benshi mu basirikare bayo bavuye muri DRC bafite ihungabana.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyemeje ko mu basirikare bacyo baherutse gukurwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo benshi bafite ihungabana.

Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa SANDF, Rear Admiral Prince Tshabalala, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru SABC News cya Leta ya Afurika y’Epfo.

Tshabalala yasobanuye ko muri rusange, abasirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye mu mirwano yabereye muri RDC, baherutse gucyurwa ari 127.

Uyu musirikare yasobanuye ko muri aba basirikare, harimo bane bakomeretse cyane, ubu bari kuvurirwa mu bitaro byo ku rwego rwo hejuru n’abakomeretse bidakabije.

Ati: “Dufite irindi tsinda rinini ry’abagera ku 106 bari guhabwa ubufasha mu mitekererezo no kubana n’abandi, bari mu mavuriro yacu kugira ngo basubire mu miryango yabo.”

Tshabalala yabajijwe uburemere bw’ikibazo cy’abari guhabwa ubufasha mu mitekerereze, asubiza ati: “Bagize ihungabana. Bavuye mu bibazo by’amakimbirane, birumvikana harimo abo byateye ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe, bafite ibibazo by’imitekerereze.”

Yasobanuye ko mu mikorere ya SANDF, iyo abasirikare bavuye mu ntambara, babanza kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, mbere yo kubasubiza mu gisirikare no mu miryango yabo nk’uko tubikesha Igihe.

Yagize ati: “Ibyo birasanzwe, ntabwo tuvuga ngo uvuye mu makimbirane, ngo duhite tugusubiza muri sosiyete.”

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bacyuriwe rimwe n’aba Malawi 40 na 25 ba Tanzania tariki ya 25 Gashyantare 2025. Bose babaga mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo muri RDC, SAMIDRC.

Bagenzi babo 18 barimo 14 ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu mirwano bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Imirambo yabo yacyuwe mu ntangiriro za Gashyantare 2025.

Related posts

Icyifuzo cya Perezida Zelensky ku iherezo ry’intambara yashojweho n’u Burusiya.

N. FLAVIEN

Polisi ya Afurika y’Epfo irahigisha uruhindu abishe abantu 18.

N. FLAVIEN

DR Congo yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya na EAC kubera AFC.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777