Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Kayonza: Umugabo yambaye ijipo n’ishati agiye kwiba mu kigo cy’abakobwa.

Umugabo w’imyaka 35 utuye mu Karere ka Kayonza, yambaye ijipo n’ishati by’ishuri ajyayo ashaka kwinjira mu kigo ngo yibe abanyeshuri aza gutabwa muri yombi umugambi we atarawugeraho.

Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, ahagana saa Cyenda z’amanywa ubwo yashakaga kwinjira mu kigo cy’ishuri ryisumbuye cyigamo abakobwa gusa cya FAWE ishami rya Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yambaye imyenda y’ishuri y’abakobwa bo muri icyo kigo aho yashakaga kwinjira mu bandi banyeshuri ariko akaza kuvumburwa.

Yagize ati “ Twamufashe ejo ku wa Kane, yafashwe n’abarinzi ba hariya kuri FAWE. Yariyoberanyije yambara imyenda y’abakobwa bahiga bamufashe nka Saa Cyenda ari kwinjira mu kigo umureba ukabona ko asa nabo. Twahise tumushyikiriza inzego z’umutekano zitangira kumukoraho iperereza ngo tumenye icyo yari agamije kuko ntibisanzwe.’’

Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko uyu mugabo agifatwa yabajijwe icyo yari aje gukora, akavuga ko yashakaga kwiba abanyeshuri ariko ngo ntasobanura neza icyo yari agiye kwiba.

Ngo yakomeje avuga ko ibiri kumubaho nawe atazi uko byagenze kuko atazi uko yahisanze.

Kuri ubu inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri uyu mugabo ngo hamenyekane icyo yari agamije ajya kwiyambika imyenda irimo ijipo n’ishati byo muri iki kigo cyigamo abakobwa gusa. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara.

Bivugwa ko uyu mugabo yahoze ari umwarimu wo mu mashuri abanza, aho ngo mbere yo kujya kwiba muri iki kigo cya FAWE bikekwa ko yabanje no kujya kwiba mu kindi kigo cyo mu Karere ka Rwamagana.(Igihe)

Related posts

Perezida Macron yagize icyo avuga kuri Tshisekedi wivumbuye agataha inama ya OIF itararangira.

KALISA

Kigali: Pasitoro wo muri Restoration Church yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica umugore.

N. FLAVIEN

Atletico Madrid ‘Visit Rwanda’ yatangiye Shampiyona itsindwa na Espanyol Barcelona.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777